Tennis: Irushanwa ry’umunsi w’intwari rigeze muri 1/4
Irushanwa rya Tennis ryahariwe umunsi w’intwari rirakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho haza kuba hakinwa imikino ya 1/4 mu bagabo babigize umwuga.
Guhera ku i Saa tatu za mu gitondo ku bibuga bya Tennis biri kuri Stade Amahoro, abakinnyi babigize umwuga baraza kuba bahatana muri 1/4 cy’irangiza, mu irushanwa ryitiriwe umunsi w’intwari ubusanzwe wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Abagabo:
Niyigena Etienne Vs Ishaka Abdoul
Munyaneza damascene Vs Muvunyi yannick
Harerimana mubaraka Vs Mugwaneza Janvier
Nkurunziza innocent Vs Tuyishime Fabrice
Uko imikino yari iteganyijwe kuri uyu wa kabiri yagenze (Abakobwa)
Mutesi Henriette yatsinze Matutina anaseti 2-0 (6-1, 6-0)
Irakoze Belyse yatsinze Uwamwezi Jasmine amaseti 2-0 (6-1, 6-0)
Mutuyimana Chantal atsinda Ndahunga Gisubizo Grace amaseti 2-0 (6-2, 6-2)
Kayitesi Flavia atsinda Malayika amaseti 2-0 (6-3, 6-2)
Iri rushanwa kugeza ubu ryitabiriwe n’abakinnyi babigize umwuga bagera kuri 20, mu gihe abandi basanzwe batabigize umwuga ari 64, bari mu byiciro byose abakuru, abagabo ndetse n’abakobwa, habaka n’icyiciro cy’umwihariko cy’abarengeje imyaka 60.

Ni irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, riza guterwa inkunga na BRD aho yatanze inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, BRD ikaba yaraniyemeje kuzajya itera inkunga amarushanwa ya Tennis mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Kassim Ntageruka uyobora Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda.

Yagize ati “Iri rushanwa ntabwo twabashije kuribonera abaterankunga benshi, gusa ubu dufite BRD yariteye inkunga, ndetse nk’ibisanzwe yemeye ko izajya itera inkunga amarushamwa ya Tennis, nyuma y’irushanwa kandi, dufite umushinga wo kuzakusanya inkunga yo gusura abakomereye ku rugambwa rwo kubohora igihugu”

Iyi mikino ibera ku bibuga biri kuri Stade Amahoro, itangira mu gitondo kugeza Saa moya z’ijoro, biteganyijwe ko uzabasha kuryegukana mu cyiciro cy’ababigize umwuga azahabwa igikombe ndetse n’amafaranga akabakaba ibihumbi 100, naho abatarabigize umwuga bo nk’ibisanzwe bahabwa ibikombe by’ishimwe .
Ohereza igitekerezo
|