Taekwondo: U Rwanda rwegukanye “Ambassador’s Cup” ku nshuro ya Gatanu
Kuri uyu wa 24 Nzeli 2017 ni bwo irushanwa rya “Ambassador’s Cup” ryasojwe aho u Rwanda rwaryegukanye ku nshuro ya gatanu ribera mu Rwanda.
Iryo rushanwa ritegurwa n’ishyirarahamwe ry’umukino njyarugamba wa Taekwondo ku nkunga ya Ambasade ya Korea, ryari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, u Rwanda rukaba ari rwo rwarirangije rubonye imidari myinshi.

Iyumva Regis Kapiteni w’ikipe y’igihugu akaba yakiniraga ikipe ya IYF(International Youth Felowship) yabwiye Kigali Today ko kuba bakunda gutsinda ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ari uburyo bitoza mu buryo bugezweho (Electronic System).


Yagize ati ”impamvu dutsinda ni uburyo twitozamo kuko uburyo twakinagamo ni na bwo twitorezaho ugasanga ibindi bihugu bitarabukoresha ibyo bituma tubarusha n’ubwo tugikeneye ibyisumbuyeho”

Bagabo Placide Umunyamabanga w’ishyirarahamwe ry’uyu mukino yatangaje ko irushanwa muri rusange ryagenze neza kandi ko bishimiye urwego abakinnyi u Rwanda bagaragaje,ariko ngo haracyari ibindi byo kugeraho ari yo mpamvu ngo imyitozo izarushaho gukorwa.


U Rwanda uretse ayo marushanwa “Ambassador’s Cup" agera kuri atanu yabereye mu Rwanda rukanayegukana,rwanegukanye amarushanwa nk’ayo yabereye muri Kenyai inshuro imwe ndetse n’ayabereye muri Uganda inshuro imwe, rukaba rwujuje ibikombe bya "Ambassador’s Cup" birindwi.


Iryo rushanwa ryahuzaga abakinnyi basaga 180 mu byiciro by’abagore, abagabo, abato n’abakuru ryahuzaga ibihugu umunani birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Somalia, Tanzania, Uganda, Kenya, U Burundi, Tanzaniya, ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|