#Taekwondo: Special Line-Up Club yateguye irushanwa ryo gusezera ku banyeshuri
Ikipe ya Special Line-up Taekwondo Club y’umukino wa Taekwondo yateguriye abanyeshuri bari mu biruhuko irushanwa ryo kubasezera mu gihe bitegura gutangira amashuri(Bye Bye Vacance).
Ni irushanwa ry’umunsi umwe riteganyijwe kuzaba ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 Kimironko ku Ituze Garde,n ryateguwe mu rwego gusezera ku banyeshuri bitegura gusubira ku ishuri tariki 26 Nzeri 2022.

Uyu mwaka rizaba rifite intego ivuga ngo “Tugane ishuri,twirinde ibiyobyabwenge, turwanye inda ziterwa abangavu, turandure burundu agakoko gatera SIDA” by’umwihariko binyuze mu mukino wa Taekwondo .
Aganira na Kigali Today umutoza w’iyi kipe akaba n’umuyobozi wayo Master Habimana Jean Claude yavuze ko intego yabo iba ari ukurema urubyiruko rufitiye akamaro igihugu binyuze muri taekwondo.
Yagize ati”Intego ni ukurema urubyiruko rufitiye akamaro igihugu mu myumvire, imitekerereze ndetse n’ibikorwa bibafasha no kwitwara neza mu buzima bwa buri munsi haba mu rugo n’ahandi. Dushaka ko nibura uyu mwaka umusiporutifu uri muri taekwondo utiga yaba yiga dufatanyije na federasiyo tukamenya abatiga tukareba uko basubira mu ishuri.”

Special Line-Up Taekwondo Club yatangiye mu 2011 yitwa Fighters kugeza ubu ifite abanyamuryango 480 isanzwe ari umunyamuryango w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda, ikaba isanzwe itegura iri rushanwa rya “Bye Bye Vacance” buri mwaka gusa nyuma y’icyorezo cya Covid-19 ni bwo rigiye kongera kubaho mu buryo bwagutse.

Kugeza ubu amakipe atandatu niyo amaze kwemeza kwitabira iri rushanwa rizaba ririmo ibyiciro byose abahungu n’abakobwa, abazatsinda ku giti cyabo muri buri cyiciro ndetse n’abazakina nk’ikipe aho bimwe mu bihembo bizatangwa bikaba birimo n’impuzankano za Taekwondo.

Ohereza igitekerezo
|