Street Handball: Uburyo bushya bugiye kwifashishwa mu kumenyekanisha umukino wa Handball
Ubuyobozi bwa federation y’umukino wa Handball mu Rwanda buravuga ko bugiye kwifashisha uburyo bw’umukino wo mu muhanda “street handball” mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino wa handball.
Twahirwa Alphred, umunyamabanga mukuru wa federation ya Handball mu Rwanda, avuga ko ubu buryo busha bwa street handball buzafasha umukino wa handball kumenyekana vuba mu Rwanda.
Street handball, izajya ikinirwa ahantu hatandukanye nko mu nzira zinyurwamo n’abantu benshi mu mahuriro y’imihanda n’ahandi.

Ubu buryo bushya burateganywa gutangizwa hagati y’ukwezi kwa Kamena na Nyakanga uyu mwaka; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwa federation ya handball mu Rwanda.
Umukino wa handball wageze mu Rwanda mu mwaka 1983 uzanywe n’abapadiri b’Abadage uhuza bwa mbere ikipe ya groupe scolaire de la salle na groupe scolaire de Zaza mu karere ka Gicumbi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|