Sitting Volleyball: U Rwanda rwageze muri 1/4 cya Shampiyona y’Isi 2026
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo ya Volleyball y’Abafite ubumuga ’Sitting Volleyball’ yageze muri 1/4 cya Shampiyona y’Isi 2026 iri kubera mu Bushinwa, abagore bajya guhatanira imyanya.
Ibi byababaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho u Rwanda rwakinaga umukino wa kamarampaka n’u Bushinwa bwakiriye iyi mikino yatangiye tariki 10 Nyakanga 2026. U Bushinwa bwabaye ubwa mbere mu itsinda rya mbere nyuma y’imikino y’amatsinda bwagombaga gukina n’u Rwanda rwabaye urwa kane mu rya kane.
Ni umukino utari woroshye ariko Abanyarwanda bawitwaramo neza kuko batangiye batwara iseti ya mbere bafite amanota 25-20. Iseti ya kabiri yatwawe n’u Bushinwa butsinze amanota 25-21, ariko iya gatatu u Rwanda ruyitwara ku manota 25-20 gusa u Bushinwa babwo bwisubiza iya kane butsinze amanota 25-18. Amakipe yombi yari anganyije amaseti 2-2 biba ngombwa ngo hitabazwa kamarampaka.
Iyi seti yari iya gatanu u Rwanda ntabwo rwayitangiye neza dore ko u Bushinwa bwageze aho bugira amanota 9-2. U Rwanda ariko rwavuye inyuma rutainda amanota menshi kugeza rufashe u Bushinwa ndetss runabujya imbere, ruranayegukana rutsinze amanota 15-12, rutsinda umukino ku maseti 3-2 runagera muri 1/4.
Mu bagore u Rwanda ntabwo rwashoboye kurenga iki cyiciro cya kamarampaka kuko rwatsinzwe na Ukraine amaseti 3-0, bityo rukaba rugomba gukina imikino yo guhatanira imyanya, ku ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16 mu gihe mu bagabo muri 1/4 ruzakina na Kazakhstan.
Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Hangzhou ryitabiriwe n’amakipe 16 mu bagabo ndetse n’abagore.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|