Sitting Volleyball: U Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rikaze mu mikino Paralympique
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball ikinwa n’abamugaye bicaye (Sitting Volleyball) izaba iri mu itsinda rikomeye cyane ubwo izaba ikina imikino Paralympique izabera i London kuva tariki 29/08 kugeza tariki 09/09/ 2012.
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri iyo mikino ya London y’abamugaye, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Iran, Bosnie-Herzegovine, Ubushinwa na Brezil.
Iri ni itsinda rikomeye cyane kuko ririmo ibihangange mu mukino wa Sitting Volleyball ku isi nk’uko twabisobanuriwe na Dominique Bizimana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball
Bizimana yagize ati, “Twagize ibyago byo kujya mu itsinda rikomeye cyane ku buryo bigoye ko umuntu yaryitwaramo neza”.
Iran nicyo gihugu cya mbere ku isi kugeza ubu, kikaba kimaze gukina iyi mikino inshuro eshanu zikurikirana itwara umwanya wa mbere. Bosnie Herzegovine nayo imaze gukina inshuro enye zose iyi mikino yegukana umwanya wa kabiri.
Ubushinwa ni igihugu kirimo kuzamuka cyane muri iyi mikino benshi bahamya ko gishobora no kuzatungurana cyane. Wajya kuri Brezil ugasanga ariho umukino wa Volleyball ku isi ubarizwa, ku buryo nabo kubatsinda atari ibintu byoroshye.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino, ikipe y’u Rwanda imaze iminsi ku mugabane w’Uburayi aho yari yagiye gukorera imyitozo mu Buholandi no mu Budage.
Ubuholandi ni kimwe mu bihugu bikomeye ku isi muri uwo mukino, u Rwanda rwakinnye n’amwe mu makipe yo muri shampiyona yaho maze u Rwanda rubasha gutsinda umukino umwe mu mikino itanu rwakinnye.
Mu Budage ho, u Rwanda rwahakinnye imikino itatu ya gicuti maze imikino yose u Rwanda ruranganye.
Bizimana Dominique avuga ko kujya kwitoreza ku mugabane w’Uburayi byafashije abakinnyi gutinyuka, bakamenyera ikirere cy’ahandi kandi bikaba byaranabongereye ubumenyi mu mukino wa Sitting Volleyball.
Abisobanura muri aya magambo: “Uretse kuba twarakinnye n’amakipe akomeye tukayigiraho byinshi, benshi mu bakinnyi bacu ntibari bamenyereye ku mugabane w’Uburayi. Imyitozo nk’iyi ibafasha kumenyera, bagatinyuka gukina n’abantu bafite uruhu rwera, bakanatembera, bakifotoza, ku buryo nibajya gukina bazagenda ari nta kindi kibarangaza kuko ibyinshi bazaba barabibonye”.

Ikipe ya Sitting Volleyball yabonye itike yo gukina imikino Paralympique izabera i London nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu mikino yahuzaga amakipe yo muri Afurika yo munsi y’Ubutayi bwa Sahara yebereye i Kigali mu mpera z’umwaka ushize.
Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda ikipe iyo ariyo yose izaba yitabiriye imikino nk’iyi, kuko akenshi wasangaga u Rwanda ruhagararirwa n’abakinnyi basiganwa ku maguru mu mikino Olynpique ariko ubu habayeho impinduka.
Uretse ikipe ya Sitting Volleyball hari abakinnyi ku giti cyabo bamaze kubona itike yo kuzakina imikino Olympique na paralympique (y’abamugaye).
Adirien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare yabonye itike yo kuzakina imikino Olympique, Muvunyi Hermas ukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye yabonye itike yo kuzakina imikino Paralympique.
Hari kandi na Theogene Hakizimana ukina umukino wo guterura ibiremereye mu rwego rw’abamugaye, nawe wabonye itike yo kuzakina imikino Paralympique, hakaba hakiri abakinnyi bakirimo gushaka iyo tike, kuko bigishoboka.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese aba sibo twumva kuma radios yahano
Ababeshyera ngobatwaye igikombe cy’isi cya
Bereye mu Rwanda? None bafite ubwoba bwiki?