Sitting Volleyball: Mfite inzozi zo kuzatoza hanze - Mandela wahesheje Musanze SVB shampiyona ya mbere
Nyuma yo gutwara shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025 mu bagabo, umutoza Musanze SVB Ngabonziza Mandela Steven avuga ko ubu ahanze amaso kwagura imbibi akajya gutoza no hanze y’u Rwanda.

Ibi uyu mutoza yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kigali Today aho yavuze ko nyuma yo guhesha, Musanze SVB igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere, akanatsindirwa ku mukino wa nyuma mu bagore , ubu gahunda afite ari ukwagura imbibi akaba yajya gutoza hanze y’u Rwanda.
Ati "Njyewe intumbero mfite ni imwe, n’uko mfite ubushobozi bwo gutwara n’ikindi gikombe cya shampiyona cyane ko mu gihe ngumanye ikipe mfite ntatakaje abakinnyi, ibyo kandi nkabikora nzamura n’impano nshya. Ikindi ni uko mu ntumbero mfite harimo kuzatoza hanze y’u Rwanda cyane ko turi mu bihugu biri imbere nko muri Afurika mu mukino wa Sitting Volleyball n’imikono y’abafite ubumuga muri rusange."
Urugendo rwa Ngabonziza Mandela Steven kugeza abaye umutoza:
Ngabonziza Mandela Steven ni umugabo w’imyaka 34 y’amavuko wavukiye mu Rwanda mu mwaka w’i 1991 maze kubera gukurira iruhande rwa stade areba uburyo hakinwa imikino y’abafite ubumuga irimo Sitting Volleyball, Imikino Ngororamubiri,Boccia, Goalball,Guterura Ibiremereye(Powerlifting) na Ruhago y’abafite ubumuga (Amputee football) bituma ayikunda nawe atangira gukina Sitball mu mwaka w’i 2009.
Mu mwaka wa 2015 Mandela Steven yakoze amahugurwa yo gutoza Sitting Volleyball maze nyuma y’imyaka ibiri gusa muri 2017 atangirira urugendo rwo gutoza mu ikipe ya Musanze SVB amazemo imyaka umunani aho mu 2017 yanayiboneyemo igihembo cy’umutoza mwiza mu bagabo n’abagore.
Kubera kuzamura urwego umunsi ku munsi, Ngabonziza Mandela Steven mu 2017 yabaye umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball y’abagabo aho yari yungirije Gakwaya Eric, maze ari muri izi nshingano, mu 2018 atoza mu gikombe cy’Isi cyabereye mu Buholandi,2019 ajyana n’iyi kipe mu Gikombe cya Afurika,2022 ajyana nayo mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Bosnia Herzegovina, umwaka wakurikiyeho yongera kujyana na yo mu Gikombe cy’Isi cyabereye mu Misiri mu gihe 2024 yitabiriye igikombe cya Afurika cyabereye muri Nigeria.
Mu rwego rwo kurema impano nshya, Ngabonziza Mandela Steven mu 2024 afatanyije na Komite y’Abantu abafite ubumuga mu Karere ka Musanze (DPSCO) yatangije umushinga wo gushakisha abafite ubumuga bafite impano mu mukino itandukanye byumwihariko mu mirenge 15 y’aka Karere aho abagera kuri 346 aribo batoranyijwe biteganyijwe ko bamwe muri mu 2025 bazatangira kugaragara mu marushanwa atandukanye ku rwego rw’igihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|