Sitting Volleyball: Amakipe y’u Rwanda yashyikirijwe ibendera, asabwa kwitwara neza muri shampiyona Nyafurika

Kuri uyu wa Mbere, amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yashyikirijwe ibendera, anahabwa impanuro mbere yo kwitabira Shyampiyona Nyafurika izabera muri Kenya.

Amakipe y'u Rwanda yashyikirijwe ibendera yitegura kwitabira Shampiyona Nyafurika izabera muri Kenya
Amakipe y’u Rwanda yashyikirijwe ibendera yitegura kwitabira Shampiyona Nyafurika izabera muri Kenya

Iri bendera aya makipe agiye kwitabira iyi mikino iteganyijwe hagati y’itariki 1 kuya 10 Nyakanga 2025, yarishyikirijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Regis , aho yanabahaye impanuro z’ubutwari mu gihe bagiye guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika.

Tombola yabaye ku wa Gatatu, mu bagabo, yasize u Rwanda ruri mu Itsinda rya mbere, Kenya na Algérie mu bagabo mu gihe Itsinda rya kabiri ririmo Misiri, Maroc, Nigeria na Afurika y’Epfo.Mu bagore, irushanwa rizitabirwa n’ibihugu bitatu gusa aribyo u Rwanda Kenya na Nigeria.

Ibihugu bibiri bya mbere ni byo bizahagararira Afurika mu bagabo n’abagore muri Shampiyona y’Isi izabera mu Bushinwa.

Abakinnyi umutoza Dr. Mosaad Rashad Elaiuty yahamagaye bazahagararira u Rwanda mu bagore:

Mukobwankawe Liliane( Kapiteni), Kwizera Carine, Uwimpuhwe Faustina, Murebwayire Claudine, Musabyemariya Alice, Mulisa Hosiana, Habyarimana Assina, Mucyo Marie Adeline, Umuyange Chanceline, Ishimwe Kevine, Nyiraneza Solange, Uwajeneza Uwase Rose, Umutoni Clementine na Umurerwa Rosine.

Abakinnyi umutoza Dr. Mosaad Rashad Elaiuty yahamagaye bazahagararira u Rwanda mu bagabo:

Vuningabo Emile Cadet(Kapiteni), Byumvuhore Célestin, Nkwaya Ismaël, Kubwimana Ezra, Ndayisaba Jean Baptiste, Murema Jean Baptiste, Twagirayezu Callixte, Ndahiro Jean Claude, Nzeyimana Callixte, Nyagatare Christophe, Semana Jean, Ngizwenimana Jean Bosco, Niyogushimwa Pacifique na Niyitegeka Innocent.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Regis yabasabye kwitwara neza
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Regis yabasabye kwitwara neza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka