Shampiyona y’imikino y’abatabona igeze muri ½

Shampiyona y’imikino y’ababana n’ubumuga bwo kutabona igeze muri ½ cy’irangiza. Mu makipe 10 yari yitabiriye iri rushanwa hasigayemo amakipe 4 akiri guhatanari gutwara igikombe.

Iyi shampiyona y’umukino w’abatabona (goalball) iri kubera mu karere ka Huye ku kibuga cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ikaba yari yarahuje amakipe 10 aturutse mu gihugu hose.

Umukino wa mbere wa ½ urakinwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu hagati y’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’ikipe ya Groupe Scolaire Gahini. Undi mukino urahuza ikipe y’akarere ka Gisagara n’ikipe y’ikigo cy’Ababana n’ubumuga cya Rwamagana.

Umukino wa nyuma uzakinwa kuwa gatandatu nyuma y’umukino wo guhatanari umwanya wa gatatu.

Shampiyona y’umukino w’ababana n’ubumuga uzwi ku izina rya Goalball yatangiye gukinwa mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Ku ikubitiro yitabiriwe n’amakipe 7 yakomeje kugenda yiyongera ubu ikaba yitabirwa n’amakipe 10.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka