#RwandaChallenger : Umunyarwanda Ernest Habiyambere ntiyahiriwe n’intangiriro
Mu irushanwa rya ATP Challenger 50 Tour ryatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club, umunyarwanda Ernest Habiyambere ntiyahiriwe n’intangiriro nyuma yo gutsindwa amaseti abiri ku busa n’umunya-Israel Daniel Cukierman.

Seti ya mbere ntiyoroheye Habiyambere kuko Daniel Cukierman yayegukanye amutsinze imikino (games) itandatu kuri umwe mu gihe seti ya 2 yo yabanje kugorana ariko n’ubundi birangira Daniel Cukierman aza kuyegukana kuri games 7 kuri 6 bivuze ko byasabye kamarampaka.
Mu yindi mikino yarangiye, Umufaransa Lucas Bouquet yatsinze Umunyamerika amaseti 2-0 (6-1, 6-3), umunyamerika Noah Schachter na we yatsinze umunya-Nigeria Christopher Bulus.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa ribereye mu gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara, rikaba n’irushanwa riri ku rwego rwa kabiri rw’amarushanwa ya Tennis ahuza abakinnyi babigize umwuga mu bagabo, nyuma ya ATP Tour rikaba ririmo kubera ku bibuga bya IPRC-Kigali Ecology Tennis Club.

Iri rushanwa rizamara ibyumweru bibiri aho ryatangiye tariki ya 26 Gashyantare rikazageza tariki 10 Werurwe 2024. Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 60 babigize umwuga, bari mu myanya yo kuva ku 150 gusubiza hejuru ku rutonde.
Imikino irakomeza hakinwa n’ubundi imikino yo gushaka itike iberekeza mu cyiciro gikurikira.




Ohereza igitekerezo
|