Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 yahuruje ibihangange byo muri Afurika
Isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally rya 2017, ryitezweho kuzaba rinogeye ijisho ndetse rikazarangwa no guhangana bidasanzwe.

Rwanda Mountanin Gorilla 2017, ni irushanwa rimwe mu marushanwa agize Shampiyona y’Afurika yo gusiganwa mu modoka, aho ibihangange ku mugabane w’Afurika biza kuba biri mu Rwanda bihatanira amanota yo kwegukana umwanya wa mbere muri Shampiyona y’Afurika.
Nk’uko twabitangarijwe n’ Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wo isiganwa ry’imodoka mu Rwanda Cyatangabo Ange François, isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ririmo guhangana kudasanzwe, ndetse rikazanagaragaramo udushya tuzaryohera abakunzi b’uwo mukino
Yagize ati “Isiganwa ry’uyu mwaka rizaba ari isiganwa rikomeye cyane, kuko abakinnyi ba mbere kugeza ubu ku rutonde rw’Afurika bazaba bahari, kandi ubu bose bafite amanota yegeranye cyane, ku buryo uzabasha kuryegukana azaba afite amahirwe nka 90% yo kwegukana Shampiyona y’Afurika”

Bite ku bakinnyi b’Abanyarwanda?
Gakwaya Christian, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka mu Rwanda (RAC), yadutangarije ko bari guteganya ko umubare w’amamodoka y’Abanyarwanda wakwiyongera, gusa bakaba bagifite inzitizi z’imodoka zitari ku rwego rwo hejuru

Yagize ati “Byibura imodoka 10 z’Abanyarwanda ni zo twifuza kubona nk’uko twabiganiriye mu nama zitegura irushanwa, kugeza ubu Kenya na Zambia ni bo bahatanye cyane, ni na bo bafite ubwitabire bwinshi ndetse n’imodoka zikomeye, Abanyarwanda bakaba bo bagifite inzitizi z’imodoka zo ku rwego rwo hejuru, Fitidis ukinira u Rwanda ubu ari ku mwanya wa kane, yitwaye neza ashobora kuzamuka ku rutonde”


Bimwe mu byo wamenya bidasanzwe kuri iri rushanwa
1. Umwaka ushize kuri Stade Amahoro na ho isiganwa ryarahabereye kandi abantu barabikunze, uyu mwaka byahawe umwanya uhagije, ku wa Gatanu tariki 08/09/2017 nyuma ya Saa Sita, abantu bazazireba imodoka ziruka ahantu hanini kandi bazibona neza.
2. Uyu mwaka 80% y’imihanda isiganwa rizanyuramo nta kintu kindi kizaba gihari, abafana ntibazafungirwa kureba, ahubwo bazaba bagenewe ahantu ho kurebera, neza isiganwa
3. Imodoka idasanzwe: Hari hashize iminsi abantu batabona imodoka ziri ku rwego rwo hejuru (Kenya, Uganda na Zambia), uyu mwaka zizaba zihari ndetse hari imwe mu madoka izaba ije gukina bwa mbere mu Rwanda, iri mu bwoko bwa Skoda R5 izaba ivuye muri Kenya, ikaba ari imodoka yakorewe amarushanwa gusa, izaba ari nabwo bwa mbere igeze mu Rwanda
4. Buri muhanda uzafungwa isaha mbere y’igihe Rally itangirira, nko kuri Stade umuhanda uzafungwa Saa Sita n’igice kuko isiganwa rizatangira Saa Saba n’igice
5. Abafana bazahabwa umwanya wo kureba isiganwa mu ndege, aho uzifuza gukurikira Rally muri Kajugujugu, azabasha kurireba iminota 15 yose kandi indege ikagenda hejuru y’imodoka.

Iryo siganwa rizatangira ku wa Gatanu tariki 08/09/2017, aho imodoka zizava kuri Kigali Convention Center zerekeza i Rugende aho zizatangirira isiganwa, bakazava i Rugende berekeza i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 20.95, bakongera bakava i Ruhanga bajya i Mbandazi ku ntera ya Kirometero 14.21, iyo mihanda bakazayisiganwamo inshuro ebyiri ebyiri, nyuma ya Saa Siata bakazakora isiganwa kuri Stade Amahoro.
Ku wa Gatandatu tariki 09/09/2017, isiganwa rizakomereza i Bugesera/Nyamata, aho bazasiganwa bava i Nyamizi bajya i Gashora (19.69kms), i Gaharwa berekeza i Nemba (11.56kms), i Gako-Gasenyi (14.41kms) ndetse na Gasenyi-Nemba (22.22kms), aha hose naho hakazakorwa inshuro ebyiri.
Ohereza igitekerezo
|
bjr, nibyiza rwose ndumva tuzaryoherwa , nabazaga niba dimanche nta rally iteganyijwe.