Ruhango: Ikipe ya Sitting Volleyball yiteguye kwitwara neza mu marushanwa

Ikipe y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball mu Karere ka Ruhango iri mu myiteguro yo kuzitabira amarushanwa yateguwe na NPC ku rwego rw’igihugu.

Aya marushanwa azabanza kubera mu ntara guhera tariki ya 21/02/2015, ayo mu ntara y’Amajyepfo akazabera i Gatagara mu Karere ka Nyanza, naho amakipe azakomeza ku rwego rw’igihugu akazahurira i Kigali ku itariki ya 6 n’iya 07/06/2015.

Abakinnyi bari mu myitozo.
Abakinnyi bari mu myitozo.

Akanakinama Chelonette, umuyobozi w’ikipe y’abafite ubumuga ya Sitting Volleyball mu Karere ka Ruhango akanayibera umutoza, avuga ko ubu bahagaze neza kuko bagerageje gukora imyitozo ku buryo buhagije, nubwo nta bibuga bigaragara bagira.

Akomeza yizeza abanyaruhango n’abanyarwanda muri rusange ko itsinzi igomba gutaha mu Ruhango. Mu Karere ka Ruhango biteganyijwe ko hazahaguruka amakipe abiri, iy’abahungu n’iy’abakobwa.

Amakipe yo mu ruhango ngo yiteguye neza.
Amakipe yo mu ruhango ngo yiteguye neza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka