Rugby: Lion de Fer mu bagabo na Kigali Sharks mu bagore zegukanye ibikombe
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ryateguye irushanwa ryo kwibuka rizwi nka Genocide Memorial Tournament (GMT) ryabaye ku wa 21 Gicurasi 2022.

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bitandukanye haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Mu cyiciro cy’abagabo hari hitabiriye amakipe 10 yari agabanyije mu matsinda atatu. Muri iki cyiciro amakipe ya Kigali Sharks, Lion de Fer ,Thousand Hills na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara ni yo yageze mu mikino ya 1/2 .
Mu mikino ya 1/2 ikipe ya Lion de Fer yasezereye Kigali Sharks igera ku mukino wa nyuma mu gihe Thousand Hills yasezere UR Rukara maze umukino wa nyuma uhuza Lion de Fer yawutsindiyeho Thousand Hills ibitego 19-0 inegukana umwanya wa mbere mu mikino y’uyu mwaka mu gihe Kigali Sharks yegukanye umwanya wa gatatu itsinze UR Rukara ibitego 17-0.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori hari hitabiriye amakipe 4 na yo yakinnye hagati yayo maze habarwa amanota amakipe yagize. Byatumye hatabaho jmikino ya 1/2 kuko amakipe yagize amanota menshi ari yo Kigali Sharks ndetse na UR Rukara ari yo yakinnye umukino wa nyuma maze Kigali Sharks yegukana umwanya wa mbere itsinze UR Rukara ibitego 19-5 mu gihe Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rwamagana yegukanye umwanya wa gatatu.
Muri uyu mukino wa Rugby mu Rwanda mu kwezi kwa Kamena 2022 hategerejwe irushanwa mpuzamahanga rya Big Ants 7’s. Iri rushanwa rikinwa buri kipe ifite abakinnyi barindwi mu kibuga, rikaba rizitabitwa n’amakipe 16 mu bagabo n’amakipe 10 mu bagore.

Ohereza igitekerezo
|