Raphael Nadal yaciye agahigo ko gutwara Grand slam nyinshi muri Tenis

Ku nshuro ya karindwi, umukinnyi wa Tennis wo muri Espagne witwa Raphael Nadal yaciye agahugo ko gutwara grand slam nyinshi ubwo yatsindaga Novak Djokovic muri Roland Garros tariki 11/06/2012.

Mu mateka ya Tennis nta mukinnyi n’umwe wari warabashije kubigeraho, uretse uwitwa Bjorn Borg wari waratwaye grand slam esheshatu.

Iri rushanwa Raphael Nadal yaryegukanye nyuma yo gutsinda umunyaseribiya Novak Djokovic usanzwe ari numero ya mbere ku isi, amaseti atatu ku busa: 6-4, 6-3, 2-6, 7-5.

Iyo Novac Djokovic usanzwe ari numero ya mbere ku isi muri Tennis mu bagabo atwara iri rushanwa yari kuba ari we mukinnyi wa mbere ukoze amateka yo gutwara Grand slam enye yikurikiranya. Aka gahigo yari kuba agahuriyeho na Rod Laver wabikoze, kuva mu mwaka 1969.

Raphael Nadal (iburyo) na Bjorn Borg (ibumoso)
Raphael Nadal (iburyo) na Bjorn Borg (ibumoso)

Irushanwa rya Roland Garros ryaberaga mu Bufaransa ryari kuba ryarasojwe tariki 09/06/2012 ariko umukino urahagarikwa kubera imvura nyinshi. Warahagaritswe ari amaseti abiri ya Raphael Nadal kuri imwe ya Novac Djokovic.

Amarushanwa akomeye ku isi muri Tennis abakinnyi bose bakina Tennis bifuza gutwara, harimo US Open, Australian Open, Roland Garros na Wembledon.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka