Nyirangarama Rally 2020, ni yo izatangira umwaka w’imikino
Tariki ya 21 Werurwe 2020 ni bwo hazatangira umwaka w’imikino mu gusiganwa ku mamodoka (Rally). Irushanwa ryitiriwe Nyirangarama ni ryo rizabimburira andi yose muri uyu mwaka wa 2020. Intera ya kilometero 259.7 ni zo zizakoreshwa muri Nyirangarama rally 2020.

Ushinzwe imigendekere myiza Eric Nzamwita, yavuze ko imyitegure igeze kure, agira ati “Imyiteguro ya Nyirangarama Rally 2020 igeze kure, twamaze kwandikira abasiganwa (Pilots) bose, baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kandi batwemereye kuzitabira gusa hasigaye ko batwandikira mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Iri siganwa rizakoresha imihanda itandukanye yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Imwe mu mihanda izakoreshwa
Kinini, Cyinzuzi, Tumba ndetse n’umusozi wa Tare uzasorezwaho irushanwa.
Nyirangarama rally igiye kuba ku nshuro ya gatatu, aho mu nshuro ebyiri ziheruka Entreprise Urwibutso ifatanya n’ishirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku mamodoka gutegura iri siganwa.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|