Nyirangarama n’Akarere ka Rulindo batangiye urugendo rwo kwakira amarushanwa akomeye y’amamodoka (AMAFOTO)

Akarere ka Rulindo gafatanyije n’uruganda ruzwi nka Nyirangarama batangiye gahunda yo gukoresha amarushanwa y’isiganwa ry’amamodoka

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 ukuboza 2018 mu murenge wa Tare ho mu karere ka Rulindo, habereye igikorwa cyo kwereka abahatuye isura y’amasiganwa y’amamodka asanzwe abera mu gihugu mu bice bitandukanye

Imodoka zisanzwe zikina amarushanwa zagiye zizenguruka imihanda y'akarere ka Rulindo
Imodoka zisanzwe zikina amarushanwa zagiye zizenguruka imihanda y’akarere ka Rulindo

Muri iki gikorwa habanje kwerekana imodoka zisanzwe zikina amasiganwa,ibi bikaba byari bigamije gtangira ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda, ndetse n’Akarere ka Rulindo ku bufatanye na Entreprise Urwibutso.

Muri uyu muhango hanatanzwe ibihembo ku bitwaye neza
Muri uyu muhango hanatanzwe ibihembo ku bitwaye neza

Sina Gerard uyobora Entreprise Urwibutso izwi nko kwa Nyirangarama, ni umwe mu bagize uruhare runini kugira ngo iki gikorwa kibeho muri kariya gace, yatangaje ko mu biganiro bagiranye na Federasiyo, mu minsi iri imbere bashobora kuzakira isiganwa ririmo n’imodoka nyinshi.

Yagize ati: "Ni ibintu byiza cyane kuri uyu musozi wa tare dore ko ari umwe mu misozi yo mu ntara y’Amajyaruguru yatoranyijwe kugira ngo bajye bakoreraho siporo yaba ari siporo zo kugenda n’amaguru cyangwa ari siporo yo kugenda na moto cyangwa ku modoka bikaba ari muri ubwo buryo mwabonye izi modoka zaturutse hirya no hino zaje kuri uyu musozi wa Tare"

"Ubu aba twakiriye ni abanyarwanda ariko dufite icyizere bitewe n’ibikorwa remezo bihari byemerera kuhakorera isiganwa ry’imodoak, ariko bitewe na Federasiyo dushobora no kuzakira abaturutse no hanze y’u Rwanda, ni gutya bigenda biza ku bufatanye na Federasiyo tuzategura ibindi"

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel we yatangaje ko ari igikorwa gifitiye akamaro abaturage batuye kariya karere, kandi ko bafite gahunda yo kuhakirira isiganwa bitarenze mu kwezi kwa gatanu 2019.

Yagize ati"Aho abaturage bari bose bishimiye kubona izi modoka, turakomeza kuvugana na Entreprise Urwibutso kuko asanzwe akorana na Federasiyo, cyane ko banatwijeje ko hazabera isiganwa ry’amamodoka umwaka utaha, ndetse hakazaza n’isiganwa rya moto"

Yoto Fabrice wari uhagarariye Federasiyo yo gusiganwa ku mamodoka na moto yatangaje ko iki gikorwa ari ingenzi mu mukino wo gusiganwa mu mamodoka, bitewe n’uburyo Akarere ka Rulindo gateye ugereranije n’aho basanzwe bakorera.

"Twaganiriye n’akarere ka Rulindo ndetse na Nyirangarama, batubwira ko umwaka utaha bifuza kwakira isiganwa rizaterwa inkunga na Entreprise Urwibutso, rikazaha ubunararibonye abakinnyi bacu kuko hari imihanda irimo amakorosi menshi n’ibiraro byinshi, kuko aho twakoreraga nka Bugesera na Huye usanga ari ahantu hatambitse"

Mu Rwanda amasiganwa y’amamodoka asanzwe abera mu bice by’akarere k Bugesera, Huye na Gisagara ndetse no mujyi wa Kigali mu bice bya Rugende, ubu hakaba hagiye kwiyongeramo akarere ka Rulindo.

Andi mafoto yaranze uyu muhango

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kumakuru meza mutugezaho murakoze ntuye mukarere ka rulindo

Niyo muhoza christophel yanditse ku itariki ya: 20-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka