Ntagengwa na Ingabire nibo baserukanye ibendera ry’u Rwanda mu Bwongereza (Amafoto)
Mu mihango yo gutangiza ku mugaragaro ku nshuro ya 22 imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimo rw’Icyongereza (Commonwealth games), Ntagengwa Olivier na Ingabire Diane nibo baserukanye ibendera ry’u Rwanda.

Ni ibirori byari biryoheye ijisho byabimburiwe n’imyiyereko itandukanye ndetse, imwe yari irimo n’ubutumwa bugaragaza aho ibihugu biri muri uyu mu ryango bigeze byiyubaka, imico itandukanye ibiranga ndetse n‘ibindi.
Ibihugu 72 nibyo byitabiriye iyo mikino, ibirori byo kuyifungura ku mugaragaro, byabereye mu mujyi wa Birmingham kuri state ya Alexander Stadium.
Ni ibirori kandi byitabiriwe n’igikomangoma cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, Charles Philip Arthur George.

U Rwanda ruri mu Bwongereza kuva tariki ya 24 nyakanga 2022, aho rwitabiriye imikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, nk’umunyamuryango kuva mu mwaka wa 2009.
Kuva u Rwanda rwakwinjira muri uwo muryago, ni ku nshuro ya 4 rugiye kwitabira imikino ya Commonwealth muri rusange. Inshuro ya mbere rwitabiriye iyo mikino byari mu mwaka wa 2010 mu Buhinde mu mujyi wa Delhi, 2014 muri Scotland mu mujyi wa Glasgow na 2018 muri Australia mu mujyi wa Gold Coast.

U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 16 muri rusange ndetse rukaba ruzahatana mu byibyiciro 4, birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball).






Ohereza igitekerezo
|