NPC Rwanda yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, Huye na Nyagatare zegukana ibikombe

Ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, amakipe ya Nyagatare na Huye zegukana ibikombe mu mukino wa Goalball na Boccia.

Ni Umunsi NPC Rwanda yizihije ku bufatanye na UNICEF Rwanda na NCDA, mu gikorwa cyabereye Nyubako y’Imikino y’Abafite Ubumuga iri kuri Stade Amahoro Remera. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abana bafite ubumuga baturutse mu turere twa Gasabo, Huye, Nyagatare na Rubavu aho basabanye bakina imikino itandukanye banegukanyemo ibikombe.

Mu mukino wa Goalball, ikipe ya Nyagatare yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rubavu ibitego 10-0 mu gihe mu mukino wa Boccia ikipe ya Huye ariyo yegukanye igikombe itsinze Gasabo amanota 7-3.

Kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga muri NPC Rwanda byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe Iterambere ry’Imikino muri Minisiteri ya Siporo Uwayo Fabrice mu ijambo rye wavuze ko siporo ari iy’abana bose barimo n’abafite ubumuga. Umuyobozi wa NPC Rwanda Dominique Bizimana, Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda Dominic Muntanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Abana (NCDA) Ingabire Assumpta.

Uyu mwaka Insanganyamatsiko y’uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwana igira iti “Uburenganzira bwanjye, igihe cyose".

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka