NPC Rwanda irabura miliyoni 20 ngo yakire neza igikombe cy’isi muri ‘Sitting Volleyball’
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC-Rwanda), buratangaza ko kugeza ubu batarabona amafaranga angana na miliyoni 50 akenewe ngo bakire neza igikombe cy’isi cy’umukino wa ‘Sitting Volleyball’ kigomba kubera i Kigali kuva tariki ya 11-13/10/2013.
U Rwanda rugomba kwakira imikino y’igikombe cy’isi cya ‘Sitting Volleyball’ kizaba gikinirwa ku nshuro yacyo ya kane, ariko kugeza ubu NPC Rwanda ifite miliyoni 30 muri 50 bakeneye ngo bazabashe kwakira neza icyo gikombe.
Umuyobozi wungirije wa NPC Rwanda, Elie Manirarora, avuga ko bakomeje gushakisha uko babona ayo mafaranga abura, ngo ariko nakomeza kubura bazagerageza kwakira iyo mikino bijyanye n’amikiro azaba ahari.
“Kugeza ubu twabonye ubufasha bwa Minisiteri ya Sporo n’umuco, ikaba n’umufatanyabikorwa wacu. Turacyari kuganira n’abandi ariko nta kintu gifatika turageraho, baracyatwizeza kuzadutera inkunga ariko nitanaboneka, ntabwo bizatubuza kwakira iyo mikino ku rwego rw’amikoro tuzaba dufite”.

Igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizitabirwa n’ibihugu bitandatu harimo u Rwanda ruzacyakira, Uganda, u Burundi, Kenya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Ubusuwisi n’Ubudage.
Emile Vuningabo, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yatwaye igikombe cy’isi cyabereye muri Uganda muri 2009, avuga ko bagomba kongera kugitwara, gusa ngo bagomba kwitondera Ubudage.
“Tugomba kongera gutwara iki gikombe kizahatanirwa iwacu. Ubushize twagitwaye Ubudage tubutsinze ku mukino wa nyuma, ariko ubu nabo bazaza baratwize neza kuko nibo dukunze guhangana. N’andi makipe arakomeye ariko iyo tuzahangana cyane ni Ubudage, ariko twiteguye neza kubatsinda”.
Ku munsi wa mbere w’iryo rushanwa rizamara iminsi itatu, tariki 11/10/2013, U Burundi buzakina n’Ubusuwisi kuva saa kumi z’umugoroba, u Burundi bwongere bukine na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Kuri uwo munsi wa mbere w’amarushanwa kandi, Kenya izakina n’Ubusuwisi guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, u Rwanda rukine n’Ubudage guhera saa moya, naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ikine na Uganda kuva saa moya n’igice.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|