NCBA yatangije shampiyona y’abana muri Golf

Umukino wa Golf mu Rwanda wateye indi ntambwe ikomeye. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025 haratangira shampiyona ya mbere y’abana ya NCBA Junior Golf Series ku Kibuga cya Kigali Golf Resort.

Iri rushanwa rya mbere rirahuza abakinnyi 80 bato bafite imyaka 4 kugeza kuri 16 bazakina mu byiciro bine — guhera ku batangiye bakina insimu eshatu kugera ku bana bakuru bakina insimu 18 zuzuza umukino wa golf.

Iri rushanwa rifungura icyerekezo gishya aho abakinnyi bato b’u Rwanda bahuzwa n’abandi bo muri Afurika y’Iburasirazuba. NCBA Junior Golf Series imaze gutera imbere cyane muri Kenya, Uganda, na Tanzania, aho yitabirwa n’abana barenga igihumbi buri mwaka.

Iri rushanwa ni ryo rya kabiri NCBA izanye mu Rwanda mu rwego rwa Golf nyuma yo gutangiza shampiyona y’abakuru mu mwaka ushize. Nyuma y’irushanwa ry’abana, hazakurikiraho andi marushanwa y’abakuru atatu, nayo yitwa, “NCBA Golf Series.”

Ku ruhande rwa Rwanda Golf Union, urwego rushinzwe iterambere rya golf mu Rwanda, intego irumvikana.

Amb. Bill Kayonga, Perezida wa Rwanda Golf Union abivuga agira ati “Guteza imbere abana uyu munsi ni ukubaka ejo hazaza h’umukino. Iri rushanwa ni intambwe y’ingenzi muri urwo rwego.”

Maurice Toroitich, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda na we yungamo agira ati “Gushyigikira abana mu mukino wa golf bituma bakura bafite imyitwarire, icyizere, ndetse n’ubushobozi bwo kugira umwuga w’inyungu muri uyu mukino. Ibi ni bimwe mu bikorwa byacu bya gahunda y’ishoramari rirambye."

Avuga ku ntego yabo, Gaston Gasore, Ag. CEO yavuze ko Kigali Golf Resort & Villas, yibanda ku gufungura amarembo ku rubyiruko rw’igihe kizaza.

Agira ati “Ikibuga cyacu cya Golf cyubatswe kugira ngo kibe umuryango w’isi ya Golf winjira mu Rwanda, ndetse no gufungura amarembo ku Banyarwanda b’imyaka yose kugira ngo baze kwiga, kwishimira, no gutsinda muri Golf. Abana bamaze iminsi bahugurwa n’ishuri ryacu, bityo ibi bisa n’ibirori byo gusoza amasomo n’umunsi w’ingenzi wo kwizihiza imbaraga dushyiramo buri munsi.”

Guteza imbere abana bato mu buryo bwo kwiga no guhatana hakiri kare bituma irushanwa rityaza abahanga b’ejo hazaza kandi rikagira uruhare mu gutuma umukino ushinga imizi mu Rwanda mu bihe bizaza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka