Mwaje guhatana ntabwo ari ugukina byo kurangiza umuhango - Minisitiri Munyangaju
Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Aurore Mimosa Munyangaju, yasuye anaganiriza abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth games), igiye kubera mu gihugu cy’u Bwongereza mu mujyi wa Birmingham.

Minisitiri Munyangaju yahuye n’abakinnyi b’u Rwanda ndetse n’ababaherekeje, aho yabibukije ko bahagarariye Igihugu cyabo bagomba kurangwa mbere na mbere n’ikinyabupfura, nk’imwe mu ndagangagaciro iranga Abanyarwanda, ndetse bakibuka ko bagomba guhatanira intsinzi nk’intego nyamukuru yabajyanye.
Yagize ati “Kuba muri hano muri mu butumwa, kandi igishimishije ni uko buri wese aho yicaye ahagarariye u Rwanda kandi natwe dutewe ishema kubona abana b’Abanyarwanda bangana namwe bashobora guhaguruka bahagurukiye Igihugu cyabo, bakambara idarapo ry’u Rwanda maze bagahatana n’amahanga”.

Yongeye kubibutsa ko u Rwanda ku Isi hose baruzi kuko by’umwihariko ruherutse kwakira inama ihuza Abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi ry’Icyongereza (CHOGM), ndetse rukaba runayoboye uyo muryango.
Ati “Aha mu Bwongereza muzaba muhanzwe amaso kuko u Rwanda, Isi yose yari imaze iminsi iruhanze amaso. Murabizi ko duherutse kwakira inama ihuza Abakuru b’ibuhugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, murabizi ko yagenze neza ndetse byongeyeho tukaba tunayoboye uyu muryango, ibyo bibatere ishema kandi mugire intego (target), muzahatane aho gukina byo kurangiza umuhango”.

U Rwanda ruhagarariwe mu byiciro bine (4) birimo abazarushanwa mu koga (swimming), gusiganwa ku maguru (Athletics), gusiganwa ku magare (cycling) ndetse na Volleyball yo ku mucanga (beach volleyball), aha kandi hakaba haritabiriye abakinnyi 16 bose hamwe.
Biteganyijwe ko imikino izatangira guhera kuri uyu wa kane taliki ya 28 Nyakanga kuzageza ku itariki ya 8 Kanama 2022.



Ohereza igitekerezo
|