Musanze: Amakipe y’abafite ubumuga yamurikiye ubuyobozi ibikombe 9 yatwaye muri 2023-2024
Amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, arashimirwa uburyo yitwaye nyuma yo gutwara ibikombe byinshi mu bikinirwa mu gihugu, mu marushanwa atandukanye ahuza abafite ubumuga.
Ayo makipe yashimiwe ubwo yamurikiraga ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubw’Akarere ka Musanze ibikombe icyenda yatwaye mu mwaka w’imikino 2023-2024, mu muhango wabereye kuri sitade Ubworoherane ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2024.
Ni umuhango wabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru w’abafite ubumuga, wahuje ikipe y’abagabo y’Akarere ka Musanze n’ikipe y’Akarere ka Karongi urangira amakipe aguye miswi 2-2.
Mu bakinnyi bo mu makipe atandukanye y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today, bavuga ko ikibatera imbaraga zo kwitwara neza, harimo cyane cyane abatoza, ababyeyi n’ubuyobozi babashyigikira muri uwo mwuga, dore ko ngo abenshi bamaze gusobanukirwa ko umuntu ufite ubumuga ashoboye.
Ndahiro Jean Claude Kapiteni w’ikipe y’umupira w’amaguru, yagize ati "Muri shampiyona y’uyu mwaka twatwaye igikombe cya shampiyona 2023-2024, kuva muri 2017 dutangira kwitabira shampiyona, ibikombe tutatwaye ni bibiri gusa, byo mu gihe cya COVID-19, ibindi byose nitwe twabitwaye".
Arongera ati "Byose bituruka ku myitozo n’ishyaka ndetse n’ababyeyi n’ubuyobozi batuba hafi, ntabwo turagera ku rwego rwo kwinjiza menshi, ariko hari ubwo umukinnyi agurwa miliyoni imwe, ibihumbi 500 Frw, gusa abantu ntabwo baritabira neza imikino y’abafite ubumuga, aho usanga abafana kuri sitade bakiri bake, ni baze badufane tubereke ibyiza".
Manishimwe Laetitia ati "Abatoza bacu ni beza badukurikirana amanywa n’ijoro, bita ku buzima bwacu tukagira n’abayobozi beza, uyu mwaka abakobwa twatwaye ibikombe bitatu mu marushanwa ya Sitball mu byiciro bitatu, uyu mwaka nabwo turizeza Abanyamusanze gutwara ibindi kubera uburyo ubuyobozi butwitayeho natwe tugashyiramo imbaraga".
Mu muhango wo kumurika ibyo bikombe, Uwitonze Heslon, Umukozi w’ako Karere uhagarariye abafite ubumuga, yagaragaje aho imikino y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze yavuye n’aho igeze mu iterambere, nyuma y’uko itangiye muri 2007-2008, ubwo hashingwaga ikipe ya Sitting Volleyball.
Avuga ko batangiza umushinga wo gushinga amakipe y’abafite ubumuga, batangiriye ku ngengo yimari y’ibihumbi 500 FRW, ubu ingengo y’imari ikaba igeze kuri miliyoni 100FRW ikoreshwa mu makipe atandukanye mu mikino 9.
Ati "Uko ubuyobozi bwagiye busobanukirwa imikino y’abantu bafite ubumuga, bumva ko abo bantu nabo bafite uburenganzira nk’abandi bose, ko bafite uburenganzira bwo gukina, buhoro buhoro ibintu byagiye bisobanuka ingengo y’imari igenda yiyongera buhoro buhoro, iva ku bihumbi 500FRW arazamuka".
Arongera ati "Ubu tumaze gukuba inshuro 200 z’amafaranga yose yari agenewe abantu bafite ubumuga muri rusange, bivuze ngo bya bihumbi 500Frw, ubu tugeze kuri miliyoni zirenga 100Frw, zagenewe imikino yonyine y’abantu bafite ubumuga, ibyo turabishimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze basobanukiwe uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga babishyiramo imbaraga nyinshi".
Musanze niko Karere kari ku isonga mu gihugu kabashije guteza imbere imikino y’abantu bafite ubumuga mu byiciro byose, kanabihererwa umudari w’ishimwe.
Ni nako Karere kagira amakipe menshi y’abantu bafite ubumuga mu byiciro binyuranye, birimo Sitball na Sitting Volleyball ukinwa n’abantu bafite ubumuga bw’ingingo, Goalball ukinwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, Boccia ukinwa n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Hari kandi na Amputee Football w’abacitse ukuguru kumwe, Athletisme ikinwa n’abafite ubumuga mu byiciro bitandukanye, Power Lifting w’abaterura ibiremereye, umukino wa Volleyball na Football ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva n’indi.
Abantu bafite ubumuga i Musanze bageze ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu mahanga
Niyibizi Emmanuel ubu ari mu gihugu cy’u Bufaransa aho ahagarariye u Rwanda mu mikino Paralempike 2024, mu gusiganwa ku maguru aho ihuza abantu bafite ubumuga bw’ingingo.
Uwo musore kandi si ubwa mbere ahagarariye u Rwanda muri ayo marushanwa akitwara neza, kuko muri 2021 yatwaye imidari ibiri mu marushanwa mpuzamahanga mu mikino yo kwiruka.
Ubwo yaganiraga na Kigali Today muri 2022, yagize ati "Urwego ngezeho narenze Akarere ngera ku rw’Igihugu mu kwiruka, hari amarushanwa ategura ay’ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza azabera muri Birmingham nzayitabira, ayo marushanwa kandi aherutse kubera i Dubai ntwaramo imidari ibiriri".
Arongera ati "Bitewe n’intego mfite ubu nibwo ngitangira, ndi kwitegura kujya mu Bufaransa muri Paralempike, ndabyizeye ko nzazana imidari".
Uwitije Claudine nawe ni umwe mu bateye imbere mu mukino wo gutera ingasire no gutera intosho, aho amaze kugera ku rwego rushimishije kuko yatangiye ahagararira Akarere, ubu akaba ahagararira Igihugu, ndetse mu marushanwa 2021-2022 yabereye i Tokyo akaba yarahagarariye u Rwanda.
Ku rwego rw’ubuyobozi, Nsanzimana Modeste Umukozi w’Intara y’Amajyaruguru ushinzwe Siporo, yashimiye amakipe y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Musanze, uburyo abakinnyi bakomeje guhesha ishema Intara y’Amajyaruguru.
Ati "Abantu bafite ubumuga barashoboye, tugiye guteranya ibikombe byose by’abantu badafite ubumuga mu mwaka sinzi ko byagera mu bikombe icyenda, ariko abantu bafite ubumuga batuzaniye ibikombe icyenda, turashimira Akarere ka Musanze kateye intabwe yo kugira ngo bya bindi umutoza w’ikirenga yatwigishije nabo bahite bavuga bati, nta na kimwe tuzasigaza inyuma, none bazanye ibikombe icyenda".
Uwo muyobozi yijeje abakinnyi b’amakipe y’abantu bafite ubumuga, ubufatanye bw’Intara muri byinshi bazakenera mu gukomeza guharanira intsinzi, yibutsa abakinnyi gufata neza amafaranga bakura muri siporo birinda icyabagusha mu ngeso mbi.
Ohereza igitekerezo
|