Murema Jean Baptise yongeye gutorerwa kuyobora NPC
Uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC), Murema Jean Baptiste, yongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda muri Manda y’imyaka ine iri imbere.

Ni amatora yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 04 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.
Komite yatowe :
Perezida: Murema Jean Baptiste
Visi Perezida wa mbere: Safari William
Visi Perezida wa Kabiri: Mukarusine Claudine
Umunyamabanga: Dr Mutangana Dieudonné
Umubitsi: Vuningabo Emile
Abajyanama:
• Bizimana Jean Damascène: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
• Mukanyemazi Adèle: Uhagarariye abafite ubumuga bw’ingingo
• Sekarema Jean Paul: Uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe
• Mukanziza Venantie: Uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona
• Mukobwankawe Liliane: Uhagarariye abagore
• Twagirayezu Callixte: Uhagaririye abakinnyi
Murema Jean Baptiste watorewe kuyobora komite y’imikino y’abafite ubumuga yari asanzwe kuri uyu mwanya ndetse ari n’umukinnyi w’Intwari za Gasabo.
Uretse amatora, inama y’Inteko rusange yaganiriye ku zindi ngingo zitandukanye zirimo gutangira umushinga wo kugira inyubako yayo bwite (Complexe sportif), abitabiriye iyo nama biyemeje kongerera imbaraga za DPSCO (Districts Paralympic Sports Committees.
Mu bindi harimo kwerekwa raporo y’umutungo banagezwaho gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Congratulation Baptiste n abandi mwese mwatowe, murashoboye.
Imana ibafashe muri byose