Umunyana Cynthia yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wo koga
Umunyana Cynthia niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu matora yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kanama 2024.
Aya matora ya komite nyobozi izayobora Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda mu myaka ine (4) iri imbere, yabereye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo.
Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, rizayoborwa na Umunyana Cynthia ku mwanya yasimbuyeho Girimbabazi Ruganira Pamela wari uwumazeho imyaka ine (4) ariyobora.
Nyuma gutorerwa uyu mwanya Umunyana Cynthia yavuze ko icya mbere agomba kureba ari uguhera ku byakozwe akabiheraho areba ikizakorwa.
Ati "Ikibanze tugomba kureba ibyakozwe hanyuma tukagerageza kureba icyakorwa kurushaho kugira ngo umukino utere imbere dufatanyije n’abanyamuryango n’abandi bifuza kuba baza."
Mu mishinga asanze yari yaratangiye harimo kubaka ubwogero (Piscine) iri ku bipimo mpuzamahanga aho yavuze ko ari umushinga bazakomereza aho komite icyuye igihe yari iwugejeje.
Mu bandi batowe, Visi Perezida wa mbere yabaye Rusamaza Bayiro Alphonse wasimbuye Uwitonze Jean Sauveur, Visi Perezida wa kabiri yabaye Umuhoza Betty wasimbuye Uzabakiriho Innocent warusanzwe muri izi nshingano.
Umunyamabanga Mukuru yabaye Umutoniwase Florentine wasimbuye Bazatsinda James n’aho umubitsi aba Mushimiyimana Chantal wari usanzwe kuri uyu mwanya.
Komite icyuye igihe y’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga yari yaratowe tariki 26 Mutarama 2020 aho Girimbabazi Pamela wayiyoboraga yashimiye abo bafatanyije kuyobora iri Shyirahamwe kubera umuhate bagaragaje maze asaba n’abatowe kuzakomereza aho basanze uyu mukino.
Ohereza igitekerezo
|