Muhanga: Ikipe ya Lion de Fer niyo yegukanye irushamwa mpuzamahanga rya Rugby
Ikipe ya “Lion e Fer” y’i Kigali yegukanye irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Rugby ryaberaga mu karere ka Muhanga, ryashojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, nyuma yo gutsinda Buffalos nayo y’i Kigali ibitego 26 kuri 7.
Iryo rushanwa ryari ryahuje amakipe 10 harimo ayaturutse mu Rwanda no mu Burundi, yarateguwe n’abagize ishyirahamwe ry’abakina uyu mukino mu karere ka Muhanga ryitwa “Muhanga Rugby Seven’s”.
Umuyobozi waryo, Alex Araire, yatangaje ko uyu mukino uhura n’imbogamizi zo kuba utaragira abfana benshi mu Rwanda, bigatuma udatera imbere nk’indi mikino. Yongeraho ko uramutse ubabonye nawo watera imbere ukagirira n’akamaro Abanyarwanda.

Lion de Fer yishimira igikombe.

Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|