Muhanga: Hari abahamya ko Siporo yasimbuye inshinge n’ibinini
Abitabira siporo rusange mu Karere ka Muhanga baravuga ko, bamaze kureka imiti bahoraga bafata kubera indwara zidakira, nyuma yo gusabwa gusa gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.

Basaba abanyarwanda kwitabira siporo kuko usibye gukira indwara inatuma abantu basabana, bakanaganira ku bikorwa bibateza imbere nk’ibimina byo kubitsa no kugirizanya, n’ibindi bikorwa bibahuriza hamwe mu gutabarana.
Muri siporo rusange yasoje ukwezi kwa Mutarama 2025, abaturutse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, bahuriye kuri Sitade Rejiyonari y’Akarere ka Muhanga, bagorora imitsi, hanaba amarushanwa y’abagize ibyiciro bitandukanye by’imyaka 35-40 ku bagore biruka 100, naho abagabo biruka 200m, n’abagabo bari hejuru y’imyaka 50 birutse 100m.

Umwe mu barengeje imyaka 40 agira ati, “Nk’ubu najyga ngira ikibazo cyo kurwara umutwe udakira ariko maze imyaka irenga 10 nivurisha siporo kuko muganga yankuye ku binini najyaga mpora mfata kubera kubabara umutwe”.
Abatsinze bahembwa imidari ndetse abitangira siporo bahabwa imidari n’ibikombe by’ishimwe byiyongereye n’amafaranga ibihumbi 50frw-100frw, mu rwego rwo kukomeza kubakundisha siporo.

Itsinda ry’indahigwa ni bamwe mu bashimiwe bahabwa igikombe, bakaba bavuga ko usibye kuba bahembwe, bubatse ubuzima bwabo baburinda indrwara.
Umuyobozi waryo agira ati, “Siporo rusange ituma dusabana tunasana ubuzima, twageze kuri byinshi birimo n’ibimina byo kubitsa no kugurizanya, twatwaye ibikombe ariko tunashimira ko ubuizma bwacu buhagaze neza”.
Bamwe mu babyeyi bari hejuru y’imyaka 40 basigamwe muri metero 100 nabo bahamya ko siporo ari umuti uvura indwara nyinshi zitandura, kandi ko abantu bakwiyeguhindura imyumvire kuko siporo ari iya bose.
Umubyeyi agira ati, “Ku myaka 45 yanjye ndacyabasha gukora neza nta kibazo, siporo ni umuti w’indwara zitandura, ndasaba abagikeka ko siporo ari iy’abakire kuva kuri iyo myumvire kuko ntaho bihuriye”.

Abagabo nabo basiganwe bahamya ko siporo ari ingirakamaro kuko ubwabo yababereye umuti ubu ntibakirwaragurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko gukangurira abantu siporo ari ukubakingira indwara zishobora kubafata biturutse ku isukari nyinshi mu mubiri n’ibinure, ari nayo mpamvu banashyiraho gahunda yo gupima izo ndwara kugira ngo abantu bamenya uko bahagaze.

Gahunda ya siporo rusange mu Karere ka Muhanga iba buri cyumwweru cya kabiri cy’ukwezi, ariko ubu ikaba yabaye mu mpera zako kugira ngo bibutse abantu ko isubira uko byari bisanzwe.
Ephrem Murindabigwi

Ohereza igitekerezo
|