Mu irushanwa rya Cogebanque Tennis Open, n’abafite ubumuga bahawe umwanya
Abafite ubumuga bakundaga kugaragara mu yindi mikino, batangiye no kugaragara mu mukino wa Tennis, babitewemo inkunga na Cogebanque.

Hakizimana Emmanuel na Ndayishimiye Ernest, ni bamwe mu bafite ubumuga bitabiriye irushannwa rya Cogebanque Tennis Open, ryasoje mu mpera z’iki cyumweru banegukana ibihembo.
Ni abasore babiri bafite ubumuga bw’amaguru. Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda ryabafashije kubona amagare yabugenewe, yifashishwa mu gukina Tennis.
Hakizimana wegukanye igihembo cya 100,000frw muri ayo marushanwa, yashimye cyane Cogebanque kuba yaratekereje ku bafite ubumuga, avuga ko byamuteye ishyaka ryo kurushaho gukora cyane.
Ati” Ndashimira cyane Cogebanque yadufashije kugaragaza ko dushoboye muri uyu mukino. Iki gihembo kinteye ishyaka ryo kurushaho gukora cyane kugira ngo nzabashe kwegukana n’ibindi biri imbere.”
Ndayishimiye Ernest na we yegukanye igihembo cya 50,000Frw muri ayo marushanwa.
Na we ashimira Cogebanque kuba yaratekereje guha umwanya abafite ubumuga muri ayo marushanwa, avuga ko byabateye ishyaka ryo kurushaho gukora cyane kugira ngo batazasubira inyuma.
Abo bagabo banasabye ko ku bibuga bya Tennis bitandukanye, hashyirwaho inzira y’abafite ubumuga, kugira ngo bijye biborohereza kugera aho bitoreza.

Ni ku nshuro ya Gatatu iryo rushannwa riterwa inkunga na Cogebanque ribaye.
Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abakinnyi 160 barimo abagabo 64 n’abagore 32 mu bakina ari umuntu umwe mu babigize umwuga, barimo n’abaturutse mu gihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ryanitabiriwe kandi n’ibindi byiciro birimo abatarabigize umwuga, ndetse n’abana batarengeje imyaka 14.
Maj. Gen. Jean Bosco Kazura uyobora Tennis muri Cercle Sportif de Kigali ari naho iri rushanwa ryaberaga, avuga ko muri aya marushanwa babashije kuvumburam impano zitanga icyizere cy’ahazaza heza ha Tennis mu Rwanda.
Ati “Twabonye impano z’abakiri bato batanga icyizere cy’ahazaza heza ha Tennis mu Rwanda, tukaba dushimira Cogebanque yatumye bigenda uko twifuza.”

Mujyambere Louis De Monfort ushinzwe ibikorwa na serivise muri Cogebanque, yashimye ubuyobozi bwa Cercle Sportif bwakiriye iri rushanwa, anavuga ko yishimira ko ryanagenze neza bakagera ku ntego bari bafite.
Ati “Twari dufite intego yo kwegera abakiriya bacu tubageza ho ibyiza byo gukorana na Cogebanque, birimo serivisi z’imiyoboro y’ikoranabuhanga nka Internet Banking, E-wallet, Mobile banking n’ibindi biborohereza, kandi byagezweho turabyishimira.’’
Mujyambere anavuga ko Cogebanque izakomeza gutera inkunga imikino, mu rwego rwo kugira uruhare mu iterambere ryayo, ri nako basangiza abakiriya babo serivise batanga kugira ngo zirusheho kubagirira akamaro.

Iri rushanwa ryegukanywe n’Abarundi mu babigize umwuga kuko mu bagabo Abdoul Shakur wavuye i Burundi yatsinze Niyigena Etienne w’umunyarwanda amaseti 2-0 (6-3; 6-2) naho mu bagore Niyonkuru Aisha wavuye i Burundi yatsinze Umumararungu Gisèle wo mu Rwanda amaseti 2-0 (6-1; 6-1).
Mu bana b’abahungu batarengeje imyaka 14 Hakizumwami Junior yatsinze Ishimwe Claude amaseti 2-0 (6-4; 6-3) naho mu bana b’abakobwa Kamikazi Asnath yatsinze Uwamahoro Christiane amaseti 2-0 (6-2; 6-3).
Mu batarabigize umwuga Barukate Jean Paul yatsinze Me Serge Kayitare badakinnye kuko yavunitse.




Ohereza igitekerezo
|