Minisitiri Mitali yasezeye ku bakinnyi bagiye mu mikino Olympique

Minisitiri wa Siporo n’umuco, Protais Mitali, hamwe n’abayobozi bwa Komite Olympique basezeye ku bakinnyi bakina imikino itandukanye bagiye kwitabira imikino Olympique mu muhango wabereye muri Hotel Lemigo tariki 04/07/2012.

Muri uyu muhango, hasezewe ku bakinnyi bakina umukino wo gusiganwa ku maguru (Athletisme), cycling (gusiganwa ku magare), Swimming (Koga), Judo, ndetse n’abazakina imikino y’abamugaye (paralympic games) harimo gusiganwa ku maguru ku rwego rw’abamugaye, powerlifting (guterura ibiremereye), ndetse na Sitting Volleyball (Volleyball y’ambamugaye bakina bicaye).

Abakinnyi bitabiriye uwo muhango ni Mvuyekure Jean Pierre, Kajuga Robert na Mukasakindi Claudette bakina umukino wo gusiganwa ku maguru, Agahozo Alphonsine ukina umukino wo koga, Yanick Uwase ukina Judo, Adrien Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare, Herimas Muvunyi na Nsengimana Theoneste bakina umukino wo gisiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, ndetse n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball.

Abashimira imbaraga bakoresheje mu kubona itike yo kuzakina iyi mikino, Minisitiri wa Siporo n’umuco yabasabye gukomeza guharanira ishema ry’u Rwanda bakazatahukana imidari aho kujyayo gusa mu rwego rwo kwitabira bagatahukana ubusa.

Abakinnyi bose bagiye kwitabira imikino Olympique barahaguruka mu Rwanda kuri uyu kane ku mugoroba n’ingege ya SN Brussels ibajyana mu Bwongereza ahazabera imikino, bakaba bagomba kuhakomereza imyitozo bitegura imikino nyirizina; nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe itangazamakuru muri Komite Olympique y’u Rwanda Fidele Kajugiro.

Muri uyu muhango kandi Minisitiri wa Sport yanashimiye cyane abakobwa babiri Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga baherutse guhesha ishema u Rwanda muri Togo bakahavana itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi cya Beach Volleyball mu batarengeje imyaka 19.

Iyi tike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Canada kuva tariki 29/8 -2/9/2012, bayibonye nyuma yo kwegukana igikombe batsinze Afurika y’Epfo amaseti atatu ku busa ku mukino wa nyuma.

Minisitiri Mitali yasabye abo bakobwa gukomeza imyitozo ndetse bakongeramo imbaraga babifashijwemo n’abatoza babo kugira ngo bazanitware neza mu mikino y’igikombe cy’isi.

Mu rwego rwo kubashimira akazi bakoze n’ishema bahesheje u Rwanda, Minisiteri ya Siporo yageneye Denyse Mutsimpundu na Charlotte Nzayisenga amadolari 1000 kuri buri muntu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka