Menya ibihembo bigenerwa uwegukanye umudari mu mikino Olempike
Imikino olempike ni yo mikino ya mbere ku isi yubashywe kandi ihuza ibihugu hafi ya byose byo kwisi mu mikino itandukanye aho umukinnyi cyangwa ikipe itsinze icyiciro iherereyemo/aherereyemo, ahembwa umudari kuva kuri Zahabu,Ifeza ndetse n’Umuringa.
Agaciro mbumbe k’umudari wa zahabu kabarirwa agaciro k’amadorari Maganacyenda y’amafaranga y’abanyamerika ($900) ni ukuvuga asaga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,191,121) bijyanye n’aho ivunjisha riba rigeze mu mafarnga y’u Rwanda.
Mu nkuru yacu y’uyu munsi turaza kwifashisha igitangazamakuru cya USA TODAY Sports ku bushakashatsi cyakoze ku bihembo bihabwa abakinnyi baba begukanye imidari itandukane mu mikino ya olempike duhereye ku iheruka kubera mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris.
Kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olempike, bishobora guhindura ubuzima bwawe (Umukinnyi) cyangwa se ugahabwa akayabo k’amafaranga ahanini bijyanye n’igihugu uturukamo.
Urugero nk’umukinnyi wegukanye umudari wa zahabu ku giti cye (Individual) muri iyi mikino ya olempike yaberaga mu Bufaransa ukomoka mu bihugu bya Maroc (Morocco) cyangwa Seribiya (Serbia), azahabwa asaga ibihumbi magana abiri by’amadorari ($200,000) ni ukuvuga asaga miliyoni magana abiri na makumyabiri n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (264,693,710 Frw) binyuze muri komite olempike cyangwa se guverinoma y’ibyo bihugu bakomokamo.
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’igitangazamakuru cya USA TODAY Sports ku gaciro k’imidari gahabwa abakinnyi bayegukanye mu mikino olempike, kivuga ko nibura ibihugu bitandatu birimo nk’Ubutaliyani (Italy) bwegukanye imidari 10 ya zahabu mu mikino olempike iheruka kubera mu gihugu cy’Ubuyapani Tokyo muri 2022, kivuga ko umukinnyi yahawe agera kumadorari ibihumbi ijana ($100,000) ni ukuvuga asaga miliyoni 132 z’amafaranga y’u Rwanda (132,346,855 frw) ariko akaba yakongererwaho n’ibindi nk’inzu zo guturamo, ubutaka cyangwa amatike yo kujya gutembera aho ashaka igihe ariko uwo mudari yaba yawegukanye yashyizeho agahigo (World record)
Gusa ariko nanone ngo biterwa n’ubwoko bw’umukino uwo ari wo, aha ni ukuvuga niba ari umwe mu mikino ikunzwe inakurikirwa nawe urabyumva ko agafaranga kiyongera kurusha wa mukino udakurikirwa na benshi.
Reka turebe uko ibihugu birutanwa mu gushimira abakinnyi babo begukanye imidari mu mikino olempike.
Ugendeye ku rutonde rwuko ibihugu bikurikirana mu kwegukana imidari muri rusange mu mikino olempike yabera mu gihugu cy’ubufaransa I Paris, Leta zunze ubumwe za Amerika ni zo ziza ku isonga n’imidari 126 harimo imidari 40 ya zahabu, 44 y’ifeza na 42 y’umuringa.
N’ubwo ariko Leta zunze ubumwe za Amerika ari zo ziri imbere, ntabwo ariko gihugu gitanga amafaranga menshi ku mukinnyi wegukanye umudari muri iyi mikino ashwi kuko nta nubwo kiri mu bihugu 10 bya mbere nkuko USA TODAY Sports ibitanganza.
Kugeza kuri ubu bavuga ko igiciro cyari gisanzwe gihabwa umukinnyi wegukanye umudari mu mikino olempike kitigeze gihinduka muri Leta Zunze ubumwe za Amerika binyuze muri (United States Olympic & Paralympic Committee) aho aho mu kitwa "Operation Gold" buri mudari wa zahabu uhemberwa agaciro k’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na magana atatu by’amadorari ($37,500) ni ukuvuga asaga miliyoni 49 z’amanyarwanda ku mudari umwe.
Uwegukanye umudari w’Ifeza (Sliver), we ahabwa agera ku bihumbi makumyabiri na bibiri na magana atanu by’amadorari ($22,500), ni ukuvuga akabakaba miliyoni mirongo itatu z’amanyarwanda (30.000.000) naho uwegukanye umuringa agahabwa ibihumbi cumi na bitatu by’amadorari ya amerika ($15,000) ni ukuvuga asaga miliyoni 19 z’amafaranfa y’ u Rwanda (19.950.198)
Ariko nanone iki gitangazamakuru kigakomeza kivuga ko impamvu ibi bihugu by’ibikomerezwa bitanga amafaranga make ari uko impamvu ari uko baba biteguye imidari myinshi kuko usibye nkiyi mikino ya olempike yasojwe mu gihugu cy’Ubufaransa, Leta zunze ubumwe za Amerika no muri 2022 i Tokyo mu Buyapani, zegukanye imidari 113 muri rusange.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’iki gitangazamakuru cya USA TODAY Sports, kivuga ko cyabukoreye mu bihugu bisaga 40 gusa 25 muri ibyo ni byo byabashije gusubiza maze gikoze ijyerereranya gisanga nibura ibihugu bihembera umudari wa zahabu amadorari y’Amerika ibihumbi mirongo icyenda na bitanu ($95,000) ni ukuvuga asaga miliyoni ijana na makumyabiri (126,351,260frw) uwegukanye ifeza we agahabwa asaga miliyoni 73 mugihe uwegukanye umuringa we ahabwa asaga miliyoni 51.
Ni ikihe gihugu gihemba abakinnyi babo amafaranga menshi?
USA TODAY Sports, ikomeza ivuga ko ubwo bakoraga ubu bushakashatsi, igihugu cy’Ubushinwa ndetse na Singapore birinze kugira icyo babitangazaho guha mu mibare yaherukaga ni uko igihugu cya Singapore cyo cyatanganga angana na miliyoni 1 y’amadorari y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000frw) mu mikino ya olempike iheruka kubera mu gihugu cy’ubuyapani mu mujyi wa Tokyo.
Igihugu cy’Ubushinwa bivugwa ko ari cyo cyatangaga amafaranga menshi ku mukinnyi wabo wegukanye umudari wa zahabu mu mikino ya olempike aho cyo cyamuhaga amafaranga angana n’ibihumbi Magana arindwi na cumi na bitandatu ni ($716,000) ni ukuvuga asaga (947,603,483.000).
Nubwo ariko ibihugu twabonye haruguru bishimira mu buryo butandukanye abakinnyi babo, nta tegeko cyangwa ihame rihari ko umukinnyi wegukanye umudari mu mikino ya Olempike ashimirwa cyane ko igihugu kiba cyaramufashije kwitegura no gushaka itike yerekeza muri iyo mikino.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kubaza muri komite olempike y’u Rwanda ngo twumve niba haba hari ibiteganyirizwa umukinnyi wa kwegukana umudari muri iyi mikino.
Badusubije ko nubwo kuri bo nta mukinnyi urabasha gukora ayo mateka, ariko nta bihembo bihoraho biteganyijwe ahubwo aramutse anabonetse (Umukinnyi wegukana umudari mu mikino oelempike) icyo gihe igihugu nicyo kimushimira nkuko basanzwe babigenza ku makipe y’igihugu yagize ibyo ageraho mu marushanwa mpuzamahanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwanditsi wiyi nkuru ajye yitonda mukwandika harimo amakosa menshi mumyandikire