Memorial Gakwaya/Huye Rally: Byemejwe ko yegukanwe n’umurundi Mohamed Roshanali
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Umurundi Mohamed Roshanali niwe bemeje ko ari we wabaye uwa mbere, agakurikirwa na Gakwaya Jean Claude, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2016.

Isiganwa ry’amamodoka ryabereye i Huye ryegukanwe n’Umurundi
Ku cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, ubwo iryo siganwa ry’amamodoka ryabereye i Huye ryarangiraga, hari hemejwe ko hatsinze Gakwaya, wari ufatanyije na afatanyije na Mugabo Claude.
Ariko Mohamed arabyanga birasubikwa. Bikemutse nyuma yo kwifashisha ibyuma bipima biba muri ariya mamodoka.
Isiganwa ry’amamodoka rya "Memorial Gakwaya/ Huye Rally" niryo ribanziriza irya nyuma mu marushanwa ya shampiyona ya Rally ya 2016.
Irushanwa risoza umwaka ari ryo "Rally de mille Collines" rizaba mu Kuboza 2016.
Ohereza igitekerezo
|