Kwibuka abazije Jenoside, mu rwego rw’imikino bizakorwa muri Kemena

Mu gihe u Rwanda rurimo kwibuka ku nshuro ya 20 abazizie Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mikino naho hateganyijwe iyo gahunda izakorwa muri Kamena nk’uko bitangazwa na Minisiteri ya Sport n’Umuco ari nayo ibitegura.

Kugeza ubu ntabwo imigendekere ya gahunda yo kwibuka mu rwego rw’imikino iranononsorwa neza, gusa mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi muri Minisiteri ya Sport n’Umuco (MINISPOC), Bugingo Emmanuel yadutangarije ko bari hafi kuyinoza.

Yagize ati “Kubera gahunda turimo muri iyi minsi zo kwitegura neza imigendekere ya gahunda ko kwibuka muri rusange ku rwego rw’igihuhu, ntabwo turanoza neza gahunda yo kwibuka mu mikino. Gusa ikizwi neza ni uko bizakorwa muri Kamena uyu mwaka nk’uko byakozwe umwaka ushize.

Aba ni abayobozi ba MINISPOC, CNLG NA RGB, bari bateguye gahunda yo kwibuka umwaka ushize.
Aba ni abayobozi ba MINISPOC, CNLG NA RGB, bari bateguye gahunda yo kwibuka umwaka ushize.

Nyuma y’icyumweru cyo kwibuka, tuzakorana inama n’abayobozi b’mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, turebere hamwe uko iyo gahunda izakorwa, itariki nyirizina iyo gahunda izatangiriraho ndetse n’ubwoko bw’imikino izakinwa mu rwego rwo kwibuka”.

Bugingo avuga ko muri gahunda yo kwibuka mu rwego rw’imikino ikigamijwe atari ugukina no gutsindanwa, ahubwo ko ari uguha agaciro kwibuka, ariko kandi bakabikora binyuze mu mikino.

Ubusanzwe gahunda yo kwibuka ikorwa mu gihe cyagenwe na MINISPOC, amashyirahamwe y’imikino akagenda ategura amarushanwa hagati y’amakipe agize ayo mashyirahamwe ndetse amwe n’amwe akanatumira n’amakipe yo hanze y’u Rwanda cyane cyane ayo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Aha ni muri 2012 muri stade ntoya i Remera mu ijoro ryo kwibuka abari abakunzi b'imikino.
Aha ni muri 2012 muri stade ntoya i Remera mu ijoro ryo kwibuka abari abakunzi b’imikino.

Imikino yo kwibuka umwaka ushizwe yari yateguwe na MINISPOC ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), n’Ikigo cy’igigugu cy’Imiyoborere (RGB), yari yitabiriwe n’amashyirahamwe ya Volleyball binyuze mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka itegura buri mwaka.

Harimo kandi Basketball binyuze mu irushanwa ngarukamwaka bise ‘Memorial Gisembe’, hari kandi Karete , Boxe, Handball, Golf, Taekwondo, imikino y’abamugaye, Kungfu,, gusiganwa ku magare , Umupira w’amaguru, ‘Tennis de table (Ping Pong),Tennis, imikino yo koga ndetse n’imikino yo mu mashuri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka