Kungfu-Wushu: U Rwanda rwegukanye irushanwa mpuzamahanga ryo #Kwibuka30
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Kungfu ryari ryateguwe mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryakinwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 15 na 16 Kamena 2024.

Ni irushanwa ryabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, abitabiriye baganirizwa ku mateka asharira Abatutsi bari bahungiye mu yakoze ari ETO Kicukiro banyuzemo.
Mu bitabiriye uru rugendo harimo ubuyobozi bwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda burangajwe imbere na Ambasaderi Wang Xuekun, abayobozi b’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, abakinnyi b’amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ayo mu bihugu nka Uganda, DRC,Tanzania na Kenya zari zatumiwe muri iyi mikino.
Nyuma y’iki gikorwa i Masoro mu Karere ka Gasabo, ku kibuga cya STECOL ni ho habereye imikino mu byiciro bitandukanye aho mu cyitwa Sanda (kurwana) mu bagabo, Ramimu Mussa yegukanye umwanya wa mbere mu bagabo bari hagati y’imyaka 62-68, Urwibutso Jean Claude ahiga abari hagati y’imyaka 69-75, Safari Jean Pierre ahiga abari hagati y’imyaka 55-62, Mugisha Leon aba uwa mbere mu bari hagati y’imyaka 48-54, Ivan Wory Ssenyondo aba uwa mbere mu bafite imyaka 76-82.
Mu cyiciro cyitwa Nandao(Tekiniki z’icumu) uwitwa Manzi Cyubahiro mu bagabo ni we wabaye uwa mbere, Mwubahamana Liliose aba uwa mbere mu mu bagore.
Mu cyitwa Daochou (Tekiniki z’inkota) Mugisha François yabaye uwa mbere mu bagabo, Uwimpuhwe Renatha ahiga abandi mu bagore ndetse no mu bindi byiciro bitandukanye. Nyuma yo guteranya imidali u Rwanda ni rwo rwegukanye umwanya wa mbere muri rusange runatwara irushanwa aho rwakurikiwe n’igihugu cya Kenya.

Abitabiriye iri rushanwa by’umwihariko abanyamahanga, binyuze kuri Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kungfu Wushu mu Rwanda, Uwiragiye Marc, basabwe kubwiza ukuri abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije amateka bo ubwabo basobanuriwe.



















Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri ndabakurikirana Kandi nyurwa n’ibiganiro n’amakuru mudahwema kudusangiza murakoze.