Komite Olimpike: Manirarora yasimbuye Habimana weguye mu minsi yashize
Visi perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino muri komite olimpike, Elie Manirarora ni we ugiye gukora imirimo umunyamabanga mukuru yakoraga nyuma yaho Ahmed Habimana wari usanzwe kuri iyi mirimo yeguye ku mpamvu ze bwite.
Isibo Habimana Ahmed watorewe kuba umunyamabanga mukuru wa komite olimpike mu kwa kane kwa 2013 yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse anahakana amakuru yavugaga ko haba hari ibyo yashinjwaga na perezida wa komite olimpike, Robert Bayigamba.

Aganira na Kigali Today, Manirarora yatangarije ko Habimana yabatangarije ko yeguye ku giti cye, anavuga ko nk’uko amategeko abiteganya visi perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino ari we ugomba kuba akora inshingano ze.
Ati “Yeguye ku bushake kandi ntacyo komite olimpike imushinja. Ntabwo yegujwe komite olimpike ni urwego rushinzwe imikino rugendera ku mahame olimpike. Nta kosa yakoze ryari gutuma yegura cyangwa yeguzwa ahubwo yeguye ku mpamvu ze bwite”.

Akomeza agira ati “Mu mpera z’ukwezi kwa mbere hazaterana inama rusange itore undi munyamabanga mukuru wa komite olimpike ariko kugeza ubu visi perezida wa kabiri ni we uri gukora imirimo ye”.
HABINEZA Ahmed kimwe n’abagize komite nyobozi ya komite olempike batowe n’inteko rusange yateranye tariki ya 20/04/2013. Kuwa kabiri tariki ya 25/11/2014 ni bwo yeguye kuri iyo mirimo.
Jah d’Eau Dukuze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|