Kigali: Baryohewe n’ijoro ry’iteramakofe (Amafoto)
Ku mugoroba wo ku wa 30 Kanama 2025 hateguwe irushanwa ry’iteramakofe ryiswe "Ijoro ry’Iteramakofe " hagamijwe kureba urwego abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri uyu mukino, banyura abaryitabiriye.

Ni irushanwa ryateguwe n’ikipe ya Bodymax ku bufatanye na n’Ishyirahamwe y’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda (RBF) rihuriza hamwe amakipe n’abakinnyi batandukanye baturutse mu makipe akorera mu Mujyi wa Kigali aho hakinwe imikino itanu yagaragayemo urwego rwiza rw’abakinnyi ndetse n’ubwitabire bushimishije bw’abakunzi ba b’iteramakofe.

Mu mikino yakinwe Habyarimana Abdul ukinira Bodymax yatsinze Mugisha Kawembe ukinira Nyamirambo Boxing Club, Hatagimana Amani wa The Really Boxing Club yatsinze Uwihirwe Chance Inkuba Boxing Club, Iradukunda Bruce Nyamirambo Boxing Club yatsinze Izabayo Placide wa Bodymax Boxing Club. Mboumba Dibouba wa Bodymax Boxing Club yatsinze Ahamat Sulayimani Nyamirambo Boxing Club mu gihe Nshimiyimana Williams wa Bodymax Boxing Club yanganyije na Nathaniel Kirezi wa Inkuba Boxing Club.

Iri joro ry’iteramakofe ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda mu guha amahirwe urubyiruko amahirwe yo kwigaragaza, ndetse no gutegura imikino mpuzamahanga izaza. aho ubuyobozi bwa RBF bwatangaje ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza gushyigikirwa no gutezwa imbere, hagamijwe kubaka urwego ruhamye rw’abakinnyi.











Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|