Video: Iyo ntakina uyu mukino mba ndi nko muri gereza – umwe mu bakina Kung-fu

Mu gihe hari abatekereza ko bene iyi mikino yo kurwana abayijyamo baba bagamije kujya bakubita abantu, abayikina bo si ko babivuga ahubwo bemeza ko mu byo bigishwa ari no kugira imyitwarire myiza (Discipline) birinda ubushotoranyi, ahubwo bakaba bakwirwanaho mu gihe basagariwe cyangwa bagatabara, bakanakiza umuntu mu gihe bibaye ngombwa.

Kwihangana Thierry (ibumoso) na Iradukunda Fiacre (iburyo) bavuga ko Kung-fu yabafashije kugira imyitwarire myiza
Kwihangana Thierry (ibumoso) na Iradukunda Fiacre (iburyo) bavuga ko Kung-fu yabafashije kugira imyitwarire myiza

Kwihangana Thierry wo mu ikipe ya Kung-fu yitwa Black Eagles yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko gukina uwo mukino byamufashije cyane kuko byamurinze imyitwarire mibi.

Ati “Iyo mba ntakina uyu mukino nashoboraga kuba ndi nko muri gereza. Gukina Kung-fu bituma ngira discipline nyinshi (imyitwarire myiza).”

Impamvu ituma Kwihangana avuga ko iyo adakina uyu mukino ubu yashoboraga kuba afunze ngo ni uko mbere ataratangira kuwukina yagiraga amahane, ariko aho atangiye kuwukinira arahinduka cyane.

Ati “Narahindutse ku buryo bukomeye. N’iwacu barabizi ko ndi icyitegererezo ku bandi.”

Kwihangana w’imyaka 17 y’amavuko avuga ko amaze imyaka umunani akina umukino wa Kung-fu. Ubumenyi afite muri uwo mukino ngo bwamufasha gukiza abantu mu gihe yasanga hari urimo kurenganya undi.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 ishize hashinzwe Repubulika ya Rubanda y'Abashinwa byateguwe na Ambasade y'u Bushinwa ku bufatanye n'urugaga rw'abakina Kung-fu mu Rwanda
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 ishize hashinzwe Repubulika ya Rubanda y’Abashinwa byateguwe na Ambasade y’u Bushinwa ku bufatanye n’urugaga rw’abakina Kung-fu mu Rwanda

Mugenzi we witwa Iradukunda Fiacre w’imyaka 15 y’amavuko na we wo mu Karere ka Ngoma mu ikipe ya Black Eagles avuga ko amaze umwaka n’igice akina Kung-fu.

Ati “Icyo byamariye ni uko nabigiyemo mfite imyitwarire mibi, ariko ubu narahindutse. Nirirwaga nzerera, ariko ubu aho kuzerera njya mu myitozo, nava no ku ishuri nkaba nzi ko mpita njya mu myitozo. Byamfashije no gusubira mu masomo cyane.”

Iradukunda afite intego yo kuzaba umukinnyi ukomeye wa Kung-fu akaba intangarugero ku rwego rw’isi ndetse akaba yajya no mu Bushinwa kwigisha uwo mukino n’ubwo ari ho ukomoka.”

Kwihangana Thierry na Iradukunda Fiacre ni bamwe mu bitabiriye imyiyereko y’umukino wa Kung-fu Wushu yabereye i Kigali muri Convention Centre ku cyumweru tariki 15 Nzeri 2019. Iyo myiyereko yo mu mukino wa Kung-fu yabaye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa (People’s Republic of China) imaze ishinzwe.

Abakina Kung-fu bo mu Rwanda no mu Bushinwa barimo abakiri bato n’abakuze basusurukije abitabiriye ibyo birori, babinyujije mu kwerekana umukino wa Kung-fu Wushu mu bice byawo bitandukanye birimo Tai Chi, Wing Chun, Qigong na Sanda.

Abakina Kung-fu biyeretse mu buryo butandukanye bwaryoheye abitabiriye ibirori
Abakina Kung-fu biyeretse mu buryo butandukanye bwaryoheye abitabiriye ibirori

Haririmbwe kandi n’indirimbo ziganjemo izo mu rurimi rw’igishinwa, herekanwa n’imbyino zitandukanye zirimo izigaragaza umuco w’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bushinwa.

Ibyo birori byateguwe n’urugaga rw’abakina Kung-fu Wushu mu Rwanda bafatanyije na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yagarutse ku kamaro k’umukino wa Kung-Fu ukinwa mu Bushinwa no mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda, avuga ko ugira akamaro mu guhererekanya ibikubiye mu muco (cultural exchanges) n’ubutwererane bushingiye ku muco hagati y’u Bushinwa n’ibindi bihugu.

Uwiragiye Marc uyobora Urugaga rw'Abakina Kung-fu Wushu mu Rwanda na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda bishimira uruhare rwa Kung-fu mu guteza imbere umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda
Uwiragiye Marc uyobora Urugaga rw’Abakina Kung-fu Wushu mu Rwanda na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda bishimira uruhare rwa Kung-fu mu guteza imbere umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda

Uwiragiye Marc uyobora Urugaga rw’Abakina Kung-fu Wushu mu Rwanda avuga ko igikorwa nk’icyo cyerekana umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Yavuze ko umukino wa Kung-fu Wushu by’umwihariko ari ikintu cyiza Abanyarwanda bungukiye mu muco w’Abashinwa.

Uwiragiye yakomoje no ku kamaro k’uwo mukino, ati “Udufasha kugira umubiri mwiza, tukagira imbaraga, kandi tukaba twakwirwanaho tukanitabara bibaye ngombwa.”

Uwiragiye yanasobanuye ko umukino wa Kung-fu wamamaye mu Rwanda cyane cyane biturutse kuri Filime abiganjemo urubyiruko bagiye bareba zirimo abakina uwo mukino ukomoka mu Bushinwa bakazikunda na bo bakifuza kuwukina.

Ibirori byaranzwe n'imyiyereko itandukanye irimo n'indirimbo ndetse n'imbyino zo mu Bushinwa
Ibirori byaranzwe n’imyiyereko itandukanye irimo n’indirimbo ndetse n’imbyino zo mu Bushinwa

Kuva muri 2007 mu Rwanda habarizwa urugaga ruhuriyemo abakina umukino wa Kung Fu (Rwanda Kung-fu Wushu Federation). Kugeza ubu urwo rugaga ruhuriyemo amatsinda (Clubs) makumyabiri n’atanu (25) yo hirya no hino mu gihugu, akaba abumbiye hamwe abakinnyi ba Kung-fu ibihumbi bibiri (2000).

Irebere ubuhanga buhanitse aba Banyarwanda bafite mu mukino wa Kung- Fu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe, nagiragango muzamfashe munshakire nimero za telephone za Mr Uwiragiye marc uhagarariye KUNG-FU wushu murwanda. Mwabamukoze narinkeneye kumuvugisha.

KWIZERA Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 13-12-2021  →  Musubize

Iyo mushaka nk’akavideo kerekana iriye myiyereko ya Kung-Fu byari kuba byiza kurushaho.

peter yanditse ku itariki ya: 18-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka