Iteramakofe: Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul muri round umunani z’umukino

Umugabo wabaye icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul mu mukino benshi bahamya ko ari uw’amateka nyuma y’uko muri duce (Round) umunani twakinwe.

Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul muri round umunani z'umukino
Mike Tayson yatsinzwe na Jake Paul muri round umunani z’umukino

Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, ubera mu Mujyi wa Texas muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Abari bagize akanama nkemurampaka bahurije ku kuba Jake Paul wamamaye kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga, ari we watsinze nyuma yo kugira amanota 80-72, 79-73 na 79-73.

Uyu murwano w’aba bombi wabarwaga nk’uw’ababigize umwuga. Ibi bisobanuye ko ibyawuvuyemo bigomba kujya ku bigwi byabo.

Tyson yatangiye agaragaza imbaraga nyinshi
Tyson yatangiye agaragaza imbaraga nyinshi

Uyu murwano kandi wari ufite umwihariko, aho wakinwe mu duce umunani (Round), aho kamwe kari gafite iminota ibiri. Ikindi kandi aba bombi barwanishaga ibirindantoki (groves) za 14oz aho kuba iza 10oz zimenyerewe ku bafite ibiro byinshi.

Gusa nyuma yo gutangira uyu mukino byagaragaye ko izo bari bambaye zitajyanye n’amategeko kuko bari bambaye izipima amagarama 397 aho kuba iz’amagarama 283.

Aba bagabo bombi bagombaga gukina umukino w’iteramakofe muri Nyakanga ariko umukino wabo uza kwimurwa nyuma y’uko Tyson yagize ibibazo by’ubuzima mbere yaho gato.

Jake yarushije cyane Tyson mu duce twinshi tw'umukino
Jake yarushije cyane Tyson mu duce twinshi tw’umukino

Ukurikije uko umukino watangiye, Mike Tyson yawinjiyemo agaragaza imbaraga nyinshi kuko mu gace ka mbere, yateye Jake Paul ibipfunsi icyenda (9) mu gihe we yamuteye umunani (8).

Gusa uko umukino wagendaga, mu tundi duce twakurikiyeho, Mike Tayson imbaraga zatangiye kugabanuka, akubitwa ibipfunsi byinshi arushwa, ndetse bamwe batangira kuvuga ko udashamaje kuko uhanganishije impande ebyiri zitari ku rwego rumwe.

Tyson yasoje gukina nk’uwabigize umwuga mu 2005, mu gihe yaherukaga kurwana byo kwishimisha mu 2020 ubwo hakusanywaga amafaranga yo gufasha abatishoboye.

Tyson ntabwo yorohewe
Tyson ntabwo yorohewe

Ni mu gihe, Paul yaherukaga kurwana muri Werurwe uyu mwaka ndetse agatsinda Ryan Bourland. Muri Kanama 2023 kandi uyu Jake Paul yatsinze Nate Diaz mu murwano we wa 11 nk’uwabigize umwuga.

Uyu murwano wabo wabereye muri AT&T Stadium y’i Texas, ndetse nta televiziyo yawerekanaga uretse kuba wanyuraga live kuri Netflix. Nyuma y’uko Jake Paul atsinze Mike Tyson, biteganyijwe ko aza kubona miliyoni 40$ mu gihe Tyson we ahabwa miliyoni 20$.

Tyson wakinnye imikino 50 agatsindwa irindwi mu mateka, yabaye umukinnyi muto mu cyiciro cyitwa Heavyweight, ni ukuvuga abantu bafite nibura ibiro 90 kuzamura. Icyo gihe yari afite imyaka 20 mu 1986.

Uyu murwano w'amateka wabereye mu Mujyi wa Texas
Uyu murwano w’amateka wabereye mu Mujyi wa Texas

Mu myaka yakurikiyeho yegukanye ibihembo byose bikomeye mu iteramakofe, bituma aba ikirangirire atyo.

Paul we amaze gukina imikino 11, atsindwa umwe. Yatangiye gukina mu 2020, atsinda imikino Itandatu yikurikiranya. Umukino umwe yatsinzwe ni uwo yahanganyemo na Tommy Fury.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka