Iteramakofe: Bodymax yateguye irushanwa ryo Kwibohora ku nshuro ya kabiri
Ku nshuro ya kabiri, Bodymax Promotion yateguye irushanwa ryo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora rizitabirwa n’ibihugu bitandatu bigize Afurika y’i Burasirazuba.
Ni irushanwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Nyakanga 2026, aho rizabera muri Petit Stade Amahoro I Remera rigahuza abakinnyi babigize umwuga baturuka mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi wa Bodymax Promotion Kalim Fatih Niyonsenga avuga ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi barimo ababigize umwuga bazaturuka mu bihugu byose bya Afurika y’i Burasirazuba.
Ati "Kuri iyi nshuro irushanwa riri ku rwego rwazamutseho,mu biro by’abakinnyi ndetse n’ibyiciro bakinamo. Umwaka ushize twari dufite abakinnyi barenza ibiro 60 ariko ubu dufite n’abafite ibiro 70 kuzamura. Muri aba bakinnyi hazaza ababigize umwuga bo mu bihugu byose bya Afurika y’i Burasirazuba."
Kalim akomeza avuga ko kandi ari irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi baje gushaka kuva mu batarabigize umwuga bajye mu babigize umwuga.
Ati" Iteramakofe rigira ibyiciro bibiri, ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga. Gusa habaho abatarabigize umwuga ariko basatira kuba ababigize umwuga aho bibarwa hakurikijwe imikino itegekwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’iteramakofe ku Isi. Muri iri rushanwa rero harimo abazakuramo kuba ababigize umwuga hagati y’u Rwanda na Uganda."
Kwinjira muri iyi mikino ni amafaranga ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe, ibihumbi 10,000 Frw mu myanya ya zahabu ndetse n’ibihumbi 20,000 Frw hafi y’aho abakinnyi bakinira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|