Iteramakofe: Abateramakofe bitabiriye Car Free Day basabwa kwimakaza umuco wo gukora siporo
Abayobozi, abakinnyi n’abatoza mu mukino w’Iteramakofe mu Rwanda bitabiriye siporo rusange ku wa 17 Kanama 2025, basabwa kwimakaza umuco wo gukora kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.

Ni igikorwa cyatangiriye ku biro by’Umujyi wa Kigali gisorezwa kuri Kigali Convention Center, cyitabirwa n’abanyamuryango n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda aho wabaye n’umwanya mwiza wo kuganira ku ngingo zitandukanye zireba uyu mukino no gukomeza ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abakinnyi.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa RBF, Bashir Ntwari, yashimye abanyamuryango bitabiriye abasaba kwimakaza umuco wo gukora siporo byose bijyana n’urugendo rwo guteza imbere iteramakofe mu Rwanda.
Ati" Siporo ni ingenzi cyane, uretse kuba dusanzwe turi abakinnyi ariko dukwiriye no gushishishikariza abandi kuyikora kuko ituma tugira ubuzima bwiza.Ku mukino, turahari ku bwanyu kandi twiteguye kubashyigikira uko dushoboye. Nishimiye cyane uko mwitabiriye muri benshi, kandi nifuza ko no mu bihe biri imbere muzajya mukomeza kugaragaza uyu mutima w’ubwitange.”
Siporo Rusange( Car Free Day) itegurwa n’Umujyi wa Kigali aho abatuye n’abagenda muri uyu Mujyi, kabiri mu kwezi (ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu), bakora siporo mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.






Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|