Isiganwa ry’utumodoka duto mu bizasusurutsa Huye Rally 2019

Mu karere ka Huye na Gisagara hagiye kongera kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi Huye Rally, rikaza rinarimo isiganwa ry’utumodoka duto tutamenyerewe mu Rwanda.

Ni isiganwa rizatangira ku wa Gatandatu tariki 29 kugera ku cyumweru tariki 30/06/2019, aho rizaba rigizwe n’imodoka 7 zo mu Rwanda, harimo abakinnyi bazwi nka Gakwaya Claude wigeze no kuryegukana, ndetse n’imodoka ebyiri za Akagera Business Group.

Gakwaya Claude na Mugabo Claude biteguye kwitwara neza
Gakwaya Claude na Mugabo Claude biteguye kwitwara neza

Hazaba harimo kandi imodoka eshanu zizaturuka i Burundi, harimo iya Din Imitiaz wegukanye Shampiyona y’u Rwanda umwaka ushize.

Rally ni umwe mu mikino ikunzwe cyane
Rally ni umwe mu mikino ikunzwe cyane

Hazaza nanone imodoka enye zizava Uganda, aha hazaba harimo imodoka ya Kabega Musa wegukanye iri siganwa inshuro ebyiri (2017 na 2018).

Iri siganwa rizatangirira mu mujyi wa Huye Saa Sita z’amanywa, aho bazakoresha inzira ya Rango-Kibirizi-Mugusa-Gisagara- Rwasave, basoreze Kabutare aho bazarukora inshuro ebyiri.

Isiganwa ry'utumodoka duto mu bizasusurutsa Huye Rally 2019
Isiganwa ry’utumodoka duto mu bizasusurutsa Huye Rally 2019

Huye Rally, ihorana umwihariko w’isiganwa rya nijoro (Night stage)

Nk’uko bisanzwe, ku wa Gatandatu guhera Saa moya z’ijoro hazaba isiganwa rya nijoro, aho abasiganwa bazakoresha inzira ya Rango-Kibirizi-Gisagara-Rwasave-Mbazi, bakazasoza ahagana Saa tatu z’ijoro.

Ku Cyumweru isiganwa rizakomereza mu mihanda, aho bazasiganwa mu muhanda wa Save-Rwanza-Shyanda, bakazatangira i Saa yine kugera Saa munani.

Ku Cyumweru abanye-Huye bwa mbere bazabona isiganwa ry’utumodoka duto (Karting)

Ni isiganwa rimaze kubera inshuro ebyiri mu mujyi wa Kigali, aho abanye-Huye nabo bazarikurikirana Ku wa gatandatu kuva Saa kumi n’ebyiri z’umugoraba kugeza saa yine z’ijoro, no ku Cyumweru kuva Saa munani kugeza Saa kumi n’ebyiri kuri Stade Huye .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka