Irankunda utanga icyizere mu mukino wo koga yakuye imidali ibiri muri Thailand

Irankunda Issiak bakunze kwita Bebeto ukinira ikipe ya Vision Jeunesse nouvelle yo mu Karere ka Rubavu, yegukanye imidali ibiri y’Ifeza mu isiganwa yitabiriye muri Thailand.

Irankunda yegukanye umwanya wa gatatu
Irankunda yegukanye umwanya wa gatatu

Irankunda yagiye yitabiriye irushanwa ryiswe “Arena Thailand Short Corse Swimming Championships 2018” aho yari mu ishuri ryo koga rya Tanyapura Sports Resort ryo muri iki gihugu. Yahagarariye iryo shuri yoherejwe n’Urugaga rw’Umukino wo koga mu Rwanda (RSF).

Ndoli Jimmy, umutoza w’ikipe y’igihugu yo koga yavuze ko Irankunda yegukanye imidali ibiri muri iryo rushanwa.

Yegukanye umudali w’ifeza (Bronze) uhabwa uwabaye uwa gatatu mu marushanwa, mu gusiganwa metero 100 za “Bunyugunyugu” (Papillo/Butterfly) akoresha amasegonda 58.24.

Byatumye ava ku mwanya wa 14 ajya ku wa 10 muri Afurika. Yari asanzwe ari uwa mbere muri “Africa Zone 3” u Rwanda rubarirwamo.

Yegukanye undi mudali w’ifeza mu gusiganwa metero 50 akoresha amasegonda 26.28 mu koga bizwi nka Bunyugunyugu, bimuvana ku mwanya wa 15 muri Afurika ajya ku wa 9. Byatumye aguma ku isonga mu Rwanda no muri Zone 3 ya Afurika.

Irankunda avuga ko afite intego yo kuzitabira isiganwa rya Tokyo adakoresheje ubutumire ahubwo abikesha amasegonda abimwemerera. Kugeza ubu amanota yo kwitabira isiganwa rya Tokyo ryo koga aragorana kuko ibihugu bigera kuri 75% bitayabona ahubwo bigakoresha itike yo gutumirwa.

Irankunda afite inzozi zo kuzasiganwa i Tokyo mu Buyapani
Irankunda afite inzozi zo kuzasiganwa i Tokyo mu Buyapani
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu musore ndamuzi azabikora,congs Ku rugaga na vision gisenyi

Ntirampaga yanditse ku itariki ya: 1-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka