Icyamamare mu iteramakofe, Mayweather arashinjwa ubujura no gutanga sheki itazigamiwe

Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather, akurikiranyweho ibyaha bibiri bikomeye, nyuma y’iperereza ryagaragaje ko yatanze sheki itazigamiwe ubwo yashakaga kwishyura isaha ihenze ifite agaciro k’ibihumbi 200 by’Amadolari ya Amerika (Ni ukuvuga arenga miliyoni 297Frw)

Uyu Munyamerika w’imyaka 49, yasoje umukino w’iteramakofe ry’ababigize umwuga (professional boxing) adatsinzwe na rimwe, ashyiraho agahigo kadasanzwe k’intsinzi 50 (50-0), karimo izo yakubise n’abamurusha ibiro. Icyo gihe yakuyeho agahigo ka Rocky Marciano wari ufite amateka y’imikino 49-0 adatsindwa.

Mayweather arakekwaho kugerageza kugura isaha ya Audemars Piguet ifite agaciro ka $200,000 mu iduka ryo muri Las Vegas mu Ukuboza 2024, akoresheje sheki bivugwa ko itari iriho amafaranga yari ahagije kuri konti.

Ikinyamakuru cya ESPN mu nyandiko cyabonye z’urukiko rwo muri Nevada, Mayweather araregwa ibyaha birimo ubujura ndetse no gushaka guhuguza abantu ukoresheje uburiganya.

Ubushinjacyaha buvuga ko sheki ya $200,000 yanditswe kuri konti ya Wells Fargo yoherejwe ku iduka rizwi nka Gold and Beyond, ariko ngo konti yari iri kuri iyo sheki nta mafaranga ahagije yo kwishyura iyo saha yari ariho.

Umunyamategeko w’iri duka, Marc Cook yabwiye ESPN ko kuba ibi byarabaye mu 2024, ubu akaba aribwo ikibazo kigaragajwe, bagiye batinda gutanga ikirego kugira ngo Mayweather abanze ahabwe amahirwe yo kwishyura, ariko ngo ntibyo yigeze akora kuko nta gisubizo yatangaga cyangwa kwishyura amafaranga.

Mayweather aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubushukanyi, ashobora gufungwa hagati y’umwaka umwe kugeza kuri ine, mu gihe ku cyaha cy’ubujura gishobora kumuviramo igihano kigera ku myaka 20.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi wubatse izina rikomeye mu mukino w’iteramakofe akomeje no kuvugwaho izindi manza zirimo iz’imbonezamubano no kutishyura amadeni afite mu bindi bihugu bitandukanye, ndetse n’ikirego cyo kutishyura imisoro ya leta igera kuri miliyoni $7.3 (Arenga miliyari 10Frw).

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka