Hari abana bararuka bakaniba ababyeyi babo amafaranga bajyana mu mikino

Bamwe mu bana bari mu biruhuko batuye mu mujyi wa Nyanza barashinjwa n’ababyeyi babo kuba hari imikino imwe n’imwe yatangiye kubararura kugeza n’ubwo biba amafaranga y’iwabo.

Abana batoroka iwabo bakigira aho bakinira imikino ya tombola n’indi mikono y’inzaduka yageze mu mujyi wa Nyanza.

Umwe mu mikino ababyeyi bari gushyira mu majwi cyane ko urimo kubararurira abana bato ni uwo bita Quikeur w’inzaduka uri mu mujyi wa Nyanza. Uwo mukino abana bose basa nk’abawibonamo kuko ntubasaba amafaranga menshi kugira ngo bemererwe kuwukina.

Igiceri cy’amafaranga 50 kirahagije ngo buri wese yemererwe gukina uwo mukino hatitawe ku kigero cy’imyaka y’amavuko ye; nk’uko bamwe mu bana twasanze aho uwo mukino wa Quikeur ukinirwa mu mujyi wa Nyanza babyemeza.

Bamwe mu bana bo mu mujyi wa Nyanza bamara amasaha menshi bikinira uwo mukino mu mafaranga bivugwa ko baba bibye iwabo.
Bamwe mu bana bo mu mujyi wa Nyanza bamara amasaha menshi bikinira uwo mukino mu mafaranga bivugwa ko baba bibye iwabo.

Muri uwo mukino igiceri cy’amafranga 50 ashobora kuguhesha andi mahirwe yo gutsinda uwo muba muhanganye maze undi mukino ukurikiyeho ugakinirwa Ubuntu; nk’uko umwe muri abo bana yabitangaje.

Ati: “Iyo utangira gukina baragutsinda ariko uko ugenda umenyera nawe uhindaka meilleur (intyoza) maze nawe ugatsinda abo muhanganye. Ibyo nibyo bituma twikundira uyu mukino kuko ntuduhenda nkatwe abana bato”.

Ayo mafaranga bakinisha hari ayo baba bayabonye bakoze mu mifuko y’iwabo bagasiga babacucuye. Umwe muri abo bana yagize ati: “Iwacu ntibagipfa kwandarika igiceri kuko ndagihitana ngahita nza kwikinira quikeur ngatahira igihe nshakiye kuko mama wanjye ntiyirirwa mu rugo ngo arabimenya”.

Bamwe mu babyeyi babona iyo mikino bavuga ko amaherezo izasiga abana babo babaye ibirara bagasaba ko ba nyiri iyo mikino bashyiraho gahunda iyigenga kugira ngo hagire icyiciro cy’abantu bemererwa kuyikina n’abandi badakwiye kuhakandagiza ikirenge kubera ingeso mbi bashobora kuhavana mu gihe iyo mikino yaba idafatiwe ingamba.

Umwe muri abo babyeyi yagize ati: “Njye mbona abana bikora mu mifuka bakazamura ibiceri n’inote kandi nzi neza ko atari ababyeyi babo bahora babaha ayo mafaranga bikanshobera. Rwose abenshi muri bo baba bakoze mu myenda y’iwabo bakiba”.

Uyu mwana yabwiye itangazamakuru ko asigaye yikundira umukino wa Quikeur kurusha indi mikino yose.
Uyu mwana yabwiye itangazamakuru ko asigaye yikundira umukino wa Quikeur kurusha indi mikino yose.

Uyu mubyeyi mbere yaketse ko abana bakinira ubuntu ngo agiye kuzana umwana we bati arakina ari uko yishyuye cyangwa ukamwishyurira igiceri cya 50.

Kuva ubwo yatangiye kugira impungenge asaba ko abashinzwe uburere bw’abana bose bafatira hamwe ingamba zo gukumira uburara bushobora guterwa n’iyo mikino y’inzaduka mu mujyi wa Nyanza.

Ababyeyi babyaye basaba ko imikino yose ikinwa ari uko hatanzwe amafaranga ikumirwamo abana bari munsi y’imyaka 18 hanyuma mu gihe abari munsi yayo bifuje kuyikina bakaza baherekejwe n’ababyeyi babo cyangwa abishingizi babo bemewe n’amategeko.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka