Hanani n’umunya-Canada banikiye abandi muri Nyamata Triathlon Challenge 2017
Mu irushanwa rya Nyamata Triathlon Challenge ryasozaga amarushanwa yabaye mu mukino wa Triathlon mu mwaka wa 2017 ryegukanywe na Uwineza Hanani mu bagore n’umunya-Canada Tim Gossland mu bagabo.

Iryo rushanwa ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017.
Hategekimana Timamu wahabwaga amahirwe mu bagabo we ntiyarangije kuko yakoze impanuka akajyanwa kwa muganga yagaruka ntakomeze gukina.
Tom Gossland mu koga (750m) yahize abandi akoresheje iminota 10 na n’amasegonda 30 yakurikiwe na Jackson Niyomugabo akoresheje iminota 13 n’amasegonda 10 naho mu bindi nko mu gutwara igare, Gossland yakoresheje iminota 30 n’amasegonda abiri naho ku maguru akoresha iminota 20 n’amasegonda 34.

Uko bakurikiranye muri Nyamata Triathlon Challenge 2017:
Abagabo
1.Tom Gossland(canada) 1h 7min na 6sec
2.Iradukunda Isiaka Bebeto(Rw) (1h 8min 5 sec)
3.Niyomugabo Jackson (Rw) 1h 11min 6sec.
Abagore
1.Uwineza Hanani (1h27min 30sec)
2 . DUkuzimana Samirah.(1h42min)
Ingimbi
1.Nitanga Kevin 1h14min 30sec.
2.Rukundinka Stiven 1h19min 8sec
3. Niyibizi Cedric 1h 26min 48sec.
Mu bihembo byatanzwe uwa mbere mu bagabo no mu bagore bambitswe imidali banahembwa ibihumbi 50RWf naho abakabiri bahembwa ibihumbi 30RWf, mu gihe abagatatu muri ibyo byiciro bahembwe ibihumbi 20RWf.
Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 20 mu bagabo no mu bakobwa ariko harangije 17.

Nyuma y’impanuka Timamu yakoze ntiyaviriyemo aho kuko yagizwe umukinnyi w’umwaka.
Mu bakobwa, nyuma yuko nomero ya kabiri Tuyishime Alice atakinnye kubera uburwayi, Hanani Uwineza niwe wabaye umukinnyi w’umwaka kuko amusumbya urwego.
Umunya-Canada Tom Gossland yavuze ko agiye kugerageza gukora ubuvugizi aba bakinnyi kugira ngo babone ibikoresho birimo amagare.
Triathlon yatangiye gukinwa mu isi mu myaka ya 1800 utangiriye mu Bugereki. Wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|