Federer yegukanye Wembledon atsinze Murray, asiga Abongereza mu gahinda

Umusuwisi Roger Federer yegukanye igikombe cya Wembledon ku nshuro ya 7 atsinze Umwongereza Andy Murray amaseti atatu kuri imwe mu mukino wari witabiriwe n’imbaga nini ku cyumweru tariki 08/07/2012.

Uwo mukino wari wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, David Cameron; David Beackam n’umugore we Victoria Beckam ndetse n’umugore w’igikomangoma Kate Middleton.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Andy Murray ukomoka muri Ecosse yavuze ko ntacyo atakoze ngo aheshe ishema Ubwongereza nk’umuntu wakiniraga mu rugo kandi na we ashaka kwegukana bwa mbere iryo rushanwa ryo mu bwoko bwa ‘Grand Slam’ ngo ariko yahuye n’umukinnyi ukomeye cyane aramurusha.

Murray yagize ati, “Federer igikombe yatwaye yari agikwiye kuko yakinanye imbaraga n’ubuhanga kundusha. Amaze igihe kinini akina uyu mukino kandi yitabiriye amarushanwa yose akomeye ku isi kandi ayitwaramo neza ku buryo kumutsinda n’inararibonye amaze kugira ku myaka ye 30 ntabwo byari kunyorohera”.

Murray yarushijwe bigaragara. Yageze aho akananirwa gutangira imipira ya Federer.
Murray yarushijwe bigaragara. Yageze aho akananirwa gutangira imipira ya Federer.

Murray w’imyaka 25 yavuze ko agiye gukomeza kwihata imyitozo kugira ngo nawe azitware neza mu gihe kiri imbere, dore ko byari ubwa mbere ageze muri ½ cy’irangiza muri iyi mikino wa Wembledon.

Murray waranzwe n’amarira nyuma yo gutsindwa, yashimiye abantu bose baje kumufana barimo n’umukobwa bakundana witwa Kim Sears avuga ko ababajwe n’uko yananiwe kubashimisha kandi bari baje ari benshi kureba uyu mukino wanakurikirwanywe n’abantu basaga miliyoni 20; nk’uko tubikesha icyegeranyo cyakozwe na Dailymail dukesha iyi nkuru.

Nyuma yo kwegukana igikombe no gushyikira umuhigo wari ufitwe n’Umunyamerika, Pete Sampras wo kwegukana Grand Slam inshuro 7, Roger Federer yavuze ko anejejwe cyane no gushyikira umuhigo w’umukinnyi we w’ibihe byose yakinaga areberaho (idole).

Federer wahise ahinduka numero ya mbere ku isi kubera igikombe yatwaye, yashimye cyane Murray avuga ko nakomeza gukina nk’uko yakinnye bidatinze nawe azegukana irushanwa rya ‘Grand Slam’ kuko ngo akiri mutoya.

Federer yegukanye igikombe cya Wembledon ku nshuro ya 7.
Federer yegukanye igikombe cya Wembledon ku nshuro ya 7.

Federer yageze ku mukino wa nyuma asezereye Umunya-Serbia Novak Djokovic amutsinze amaseti atatu kuri imwe, naho Andy Murray atsinda umufaransa Jo-Wilfried Tsonga amutsinze amaseti atatu kuri imwe.

Mu rwego rw’abagore Umunyamerikakazi Serena Williams ni we wegukanye igikombe atsinze umunya Polognekazi, Agnieszka Radwanska, amaseti abiri kuri imwe mu mukino wabaye ku wa gatandatu tariki 07//07/2012. Iki ni igikombe cya gatanu cya Wembledon Serena Williams w’imyaka 30 yegukanye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka