Drums yegukanye irushanwa rya biyari rikinwe ku nshuro ya mbere (Amafoto)
Ikipe ya Drums yegukanye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ryahuzaga amakipe atandukanye akina biyari mu Rwanda ryasojwe ku wa 8 Kamena 2025.

Ni irushanwa ryakinwe ku wa 11 Gicurasi 2025, kuri Mundi Center aho amakipe ane, Drums, Snipers, Kilimanjaro na RGP arizo zari zageze muri 1/2 nacyo cyakinwe kuri uwo munsi cyigasiga Drums na Snipers ariyo makipe ageze ku mukino wa nyuma.
Iyi mikino ya nyuma yakinwe tariki 8 Kamena 2025, aho Drums ariyo yegukanye igikombe itsinze Snipers itwara igikombe inahabwa igikombe n’ibihumbi 700 Frw iya kabiri ihabwa ibihumbi 400 Frw mu gihe RGP yatsinze Kilimanjaro bahanganira umwanya wa gatatu yahawe ibihumbi 250 Frw.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa billard mu Rwanda buvuga ko bugeze kure urugendo rwo gushaka ibyangombwa kugira ribe urugaga rw’umukino rwemewe mu Rwanda nk’izindi ngaga zose, bwemeza ko kandi iri rushanwa rizajya rikinwa kane mu mwaka muri Werurwe, Kamena, Nzeri n’Ukuboza.

Amakipe 14 niyo yari yitabiriye irushanwa rya Rwanda Cue Kings Championship ariyo Kilimanjaro, B-Flex, Funky Monkey, Elite, Drums, Marakana, Snipers, Eleven, Panafrika, One Team, UBC, RGP, GK Rapid na PERGOLA.










Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|