Cricket: U Rwanda rwatsinze Botswana muri #ILT20 Continent Cup
Ikipe y’Igihugu mu mukino wa Cricket, kuri uyu wa gatatu yatsinze Botswana ibona intsinzi ya gatatu yayifashije gufata umwanya wa kabiri mu irushanwa rya ILT20 Continent Cup, rigeze ku munsi wa karindwi ribera mu Rwanda.
Muri uyu mukino ikipe y’Igihugu ya Botswana niyo yatsinze toss (Guhitamo gutangira ujugunya udupira (Bowling), cyangwa gutangira udukubita (Batting), maze bahitamo gutangira bajugunya udupira (Bowling) banabuza u Rwanda rwatangiye rukubita udupira, gushyiraho amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 168 muri overs 20 Botswana isohoye abakinnyi umunani b’u Rwanda (8 Wickets).
Ikipe y’igihugu ya Botswana yatangiye igice cya kabiri isabwa amanota 169, kugira ngo itsinde uyu mukino inatangira neza kuko muri overs umunani yari imaze gushyiraho amanota 80 kandi nta mukinnyi wa yo n’umwe u Rwanda rurasohora.
Kuva kuri over ya cyenda abasore b’u Rwanda bongeye kuzamurira icyizere abari kuri Stade Mpuzamahanga ya Gahanga batangira gusohora abakinnyi ba Botswana byatumye umukino urangira Botswana ishyizeho amanota 143 muri overs 20, u Rwanda rusohoye abakinnyi icyenda ba Botswana rwegukanye umukino ndetse ikaba intsinzi ya gatatu muri rusange.
Muri uyu mukino Emile Rukiriza niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yajugunye udupira (Bowling), overs enye agakuramo abakinnyi bane ba Botswana bamukoramo amanota 29 gusa naho mu gihe yakoraga batting akaba yakoze amanota arindwi mu dupira tune (4).
Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe y’Igihugu ya Uganda yatsinze Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 23 aho Uganda yatangiye ishyiraho amanota (batting) maze isoza igice cya mbere ishyizeho amanota 151 muri overs 20, Nigeria isohoye abakinnyi umunani ba Uganda (8 Wickets).
Nigeria ntiyigeze ibasha gukuraho icyo ikinyuranyo cy’amanota kuko muri overs 20 yashyizeho amanota 128 gusa Uganda isohora abakinnyi icyenda ba Nigeria (9 wickets).
Kuri uyu wa Kane imikino irakomeza u Rwanda rwisobanura na Uganda kuva saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo mu gihe kuva saa saba n’igice (13h30), Botswana izakina n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria.
Iri rushanwa rya ILT20 Continent Cup, rizagena uko amakipe ahagarara ku rutonde ngarukakwezi rwa ICC.
Uko amakipe ari gukurikirana nyuma y’umunsi wa karindwi n’amanota afite:
1. Uganda: 14
2. Rwanda: 6
3. Nigeria: 4
4. Botswana: 4
Ohereza igitekerezo
|