Cricket: U Rwanda rwatangiye nabi mu gikombe cy’Isi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 19, ntiyatangiye neza imikino y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindwa na Pakistani ku kinyuranyo cya Wickets 8.

Kuva ku wa Gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2023, muri Afurika y’Epfo hateraniye ibihugu 16 birimo n’u Rwanda, aho bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi cy’abangavu batarengeje imyaka 19, u Rwnda rukaba rwakinnye umukino warwo kuri iki cyumweru.
U Rwanda ntirwahiriwe n’umunsi wa mbere nyuma yo gutsinda toss maze bagahitamo kubanza ku battinga (Batting) cyangwa gukubita udupira.
Muri uyu mukino abangavu bu Rwanda batangiye basa n’abahuzagurika badakora amanota menshi, dore ko igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rumaze gushyiramo amanota 106 muri overs 20 mu gihe igihugu cya Pakistan, cyo cyari kimaze gusohora abakinnyi 8 b’u Rwanda (8 Wickets).

Abangavu b’ikipe ya Pakisitani baje kwegukana umukino ku kinyuranyo cya Wickets 8 kuko u Rwanda rwasohoye abakinnyi 2 ba Pakisitani gusa, ndetse banashyiraho amanota 108 muri overs 17 n’udupira 5.
Abangavu b’u Rwanda baragaruka mu kibuga kuri uyu wa 2 bakina n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ndetse baramuka batsinze bakaba bahita berekeza mu kiciro gikurikira.
Mu mukino wakurikiyeho wo mu itsinda ririmo u Rwanda, ikipe y’u Bwongereza yatsinze Zimbabwe ku kinyuranyo cy’amanota 176, ni nyuma yaho u Bwongereza bwari bwatsinze amanota 199 muri overs 20, Zimbabwe yo ikaba yari yasohoye abakinnyi 4 gusa b’u Bwongereza.

Zimbabwe yasabwaga amanota 200 ngo ibe itsinze, ntibyigeze biyorohera kuko u Bwongereza bwasohoye abakinnyi bose ba Zimbabwe (All out wickets),
ikaba yari imaze gushyiraho amanota 23 gusa.
Iyi mikino yose irimo kubera muri Afurika y’Epfo ku kibuga cya Senwes Cricket Stadium, mu Mujyi wa Potchefstroom, uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu.



Ohereza igitekerezo
|