Cricket: Malawi na Kenya zageze mu cyiciro cya mbere cyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Amafoto)

Amakipe y’Igihugu ya Malawi na Kenya yageze mu cyiciro cya mbere cy’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Cricket ku bangavu batarengeje imyaka 19 nyumo yo gusoza iy’icyiciro cya kabiri yaberaga mu Rwanda yasojwe tariki 27 Nzeri 2024.

Malawi yegukanye igikombe cy'icyiciro cya kabiri itsinze Kenya ku mukino wa nyuma
Malawi yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Kenya ku mukino wa nyuma

Ibi aya makipe yabigezeho nyuma yo guhurira ku mukino wa nyuma w’imikino y’icyiciro cya kabiri yaberaga mu Rwanda hagati tariki 21-27 Kanama 2024 yitabiriwe n’amakipe arindwi ariyo Kenya, Mozambique, Malawi, Botswana, Lesotho, Eswatini na Sierra Leone, imikino ikaba yaraberaga kuri stade ya Gahanga, Malawi yegukana umwanya wa mbere itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Ni umukino wari utegerejwe na benshi maze Kenya yahabwaga amahirwe itangira ishyiramo amanota 109 muri overs 20, nubwo byari bimeze gutya ariko, Malawi itarahabwaga amahirwe na benshi bitewe nuko yatangiye umukino, yatunguranye yigaranzura Kenya iyisezerera ku kinyuranyo cya wickets ebyiri (2) mu gihe Malawi yashyizemo amanota 110 ariko Kenya yasohoye abakinnyi 8 ba Malawi.

Malawi Na Kenya zahise zizamuka mu cyiciro cya mbere aho zasanze amakipe arimo u Rwanda, Zimbabwe, Uganda, Tanzania, Nigeria na Namibia nabyo bizahurira i Kigali hagati ya tariki 20-30 Nzeri 2024 zishakamo ikipe imwe igomba kujya mu gikombe cy’Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka