CIMERWA yongeye gutegura irushanwa rya Golf mu Rwanda
Ku nshuro ya kane, uruganda nyarwanda rukora sima mu Rwanda (CIMERWA) ku bufatanye na Kigali Golf Llub rwongeye gutegura irushanwa ry’iminsi 2 mu mukino wa Golf rizwi nka Cimegolf, irya 2021 rikazakinwa tariki 3 n’iya 4 Ukuboza 2021 kuri Kigali resorts &Villas i Nyarutarama.
Nk’uko byasobanuwe mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 30 Ugushyingo 2021 umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Cimerwa Mark Mugarura yavuze ko bishimira kuba ari bo bateguye irushanwa rya mbere kuri iki kibuga nyuma y’uko cyari kimaze igihe gifunze kiri kuvugururwa kigashyirwa ku bipimo mpuzamahanga biteganywa n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Golf (Professional Golfers’ Association – PGA).
Yagize ati “Nka Cimerwa biradushimishije kuba tugarutse duhuza abakinnyi ba Golf no kuba aba mbere babikoze kuri iki kibuga gishya, ku bakinnyi bazabona uko berekana ubumenyi bwabo ku kibuga gishya kiri ku bipimo mpuzamahanga ibi bikazazamura ubumenyi bwabo ku rundi rwego."
Mark Mugarura yongeyeho ko Cimerwa izakomeza gutanga ubufasha mu mukino wa golf mu rwego kuwuteza imbere mu Rwanda.
Yagize ati “u Rwanda ruri mu mwanya mwiza wo kuba icyicaro cy’ubukerarugendo muri siporo mu karere nka Cimerwa muri icyo cyerekezo tuzakora uko dushoboye dushyiremo imbaraga bigerweho”.
Kapiteni wa Kigali Golf Club Andrew Kulayije yashimiye ubufatanye bwa Cimerwa muri golf anongeraho ko iri rushanwa rizafasha mu kuzamura urwego rw’abakinnyi ndetse n’ikipe y’igihugu muri rusange.
Yagize ati "Nk’abakinnyi ba golf twishimiye kongera gufatanya na Cimerwa, uko tugira amarushanwa nk’aya ni ko tugira ikipe y’igihugu ifite ubushobozi bituma ihatana n’ibindi bihugu mu marushanwa ayo ari yo yose haba mu karere, muri Afurika cyangwa ku rwego rw’isi. "
Cimegolf 2021 izakinwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid-19. Kugeza ubu abagera kuri 250 barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha kuzitabira irushanwa bazakina mu byiciro bitandukanye, mu gihe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu iminsi 2 y’irushanwa nyirizina hazitabira abanyamuryango Kigali Golf course, abazahiga abandi bose muri ibyo byiciro bakazahabwa ibihembo ku musozo w’irushanwa.
Irushanwa rya Cimegolf ryatangijwe mu 2017 ryaherukaga kuba muri 2019 aho ryitabiriwe n’abakinnyi ba Golf 130 mu gihe mu 2020 ritabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.
Mu Rwanda kugeza ubu hari abanyamuryango ba golf 330 mu gihe intego ari uko mu 2025 hazaba hari abanyamuryango ba golf 500.
Ohereza igitekerezo
|
Nasaba akazi umuyobozi waho anyizeye naakora neza murakoze 0785780875/0788733446