Cathia Uwamahoro yinjiye mu gitabo cy’abakoze amateka ku isi
Umuyarwandakazi ukina Cricket yanditse amateka mashya ku isi, nyuma yo kumara amasaha 26 agarura udupira muri Cricket

Ni igikorwa yatangiye guhera ku i Saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro agarura udupira, agisoza kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa ine za mu gitondo ubwo yari amaze kuzuza umunsi n’amasaha 2 (amasaha 26)


Nk’uko byakozwe na mugenzi we Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize, Cathia Uwamahoro ashyizeho agahigo gashya ku isi kuko nta wundi mukobwa wari warabigerageje, akaba agiye nawe kwandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze amateka (Guiness World records)


Nyuma yo gukora aka gahigo katari gafitwe n’undi mukobwa ku Isi, Cathia Uwamahoro yatangarije itangazamakuru ko yishimiye cyane iki gikorwa agezeho, ko kandi yerekanye ko n’abakobwa bashoboye.
Yagize ati "Ndashimira Imana mbere na mbere itumye mbigeraho, icya nabwira Abanyarwanda ni uko abakobwa dushoboye, kandi ni nacyo naharaniraga, sinavuga ko ngiye kwesa utundi duhigo ariko nzakomeza gusigasira ibyo ngezeho, nzagerageza no gusobanurira uyu mukino abatawuzi, bakamenya ko ushobora kubateza imbere"
Amafoto y’uko byari bimeze ku munsi wa nyuma













Amafoto: SESONGA Junior
Reba Video igaragaza ibyishimo bya Chatia yuzuza amasaha 26 atera agapira ka Cricket
Ohereza igitekerezo
|
JYE NTAGO NUMVA UKUNTU IBYO BIKORWA HAHAMAGAWE NITANGAZA MAKURU NONESE NTAWAMARA UKWEZI KOSE ABIKORA IBYO NKANSWE IMINSI IBIRI UBWO NUKUMWAMAMAZA ARIKO NTABUGABO MBONYE MWAHO
turamushigikiye uwomukobwa nakomerezaho
Nitw hakizuwera jean pierre ndemeye kuba uwomukobwa yanditswe mugitabo cyo kwisi ariko uwo mukino ntabwo tuzi ukuntu bawukina neza ukobigenda twabasaba kuwutwereka muri tv ukobawukina neza turabakunda
Ewana u Rwanda rurimo abanyempano zitandukanye kabisa, bravo
c’est vraiment joly uwamahoro we . courage
yerekanye ko abakobwa bashoboye rwose.
Arakoze cyane kuzamura idarapo ryu Rwanda .Turamushyigikiye